RFL
Kigali

Byinshi kuri Alfie Gilchrist myugariro muto muri Chelsea ushobora kuzakora ibitangaza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/04/2024 12:15
0


Alfie Gilchrist w'imyaka 20 y'amavuko, ni umwe mu bakinnyi bishimye kugeza ubu, kuko yatsinze igitego cya Gatandatu cya Chelsea, kikaba ari igitego cye cya mbere muri English Premier League.



Myugariro ukiri muto Alfie Gilchrist yabonye izuba ku wa 28 Nzeri mu 2003, avukira i London mu Bwongereza mu gace ka Kingston Thames.

Alfie Gilchrist ntabwo yajarajaye mu amakipe menshi mu bwana bwe, kuko yatangiriye umupira mu bakiri bato ba Queens Park Rangers. Muri 2014 nibwo yerekeje muri Chelsea ubwo yari afite imyaka 10 y'amavuko.

Uyu mwana ari mu bakinnyi bakomeje kwishyima bidasanzwe. Amaze igihe gito ahawe amahirwe yo gukinira Chelsea mu ikipe y'abakuru yatangiye kubica bigacika. 

Uyu mukinnyi wageze mu ikipe y'abato ya Chelsea muri 2014, amaze guhabwa amahirwe mu mikino umunani ya Chelsea, gusa benshi bashobora kuba batazi ko ari myugariro, kuko akunda gusimbura abakinnyi bakina mu kibuga hagati, akaba ari naho akina.

Umukino wahuzaga Chelsea na Everton, Myugariro Alfie Gilchrist ntabwo azawibagirwa kuko wabaye umukino w'amateka kuri we. Yinjiye mu kibuga habura iminota ibiri ngo umukino urangire.

Muri uyu mukino Alfie Gilchrist yinjiye noneho asimbuye myugariro Malo Gusto. Mu minota ibiri yakinnye, yatanze Pass eshanu, ndetse atsinda igitego cyaje ari icya Gatandatu ku ruhande rwa Chelsea, kikaba icya mbere mu mateka ye.

Mu magambo yuje akanyamuneza Alfie Gilchrist yagize ati" Iyi minota ibiri inyeretse ko ahazaza hazaba hatangaje, umupira wa mbere nakozeho, ni umuserebeko mwiza nateye mbuza Everton kutwataka.Umupira wa Kabiri nakozeho nawutanze neza kwa bagenzi banjye, birushaho kumpa ikcyizere.

Ubwo nakoze ku umupira wa Gatatu, byantunguye kuko nibwo narekuye ishoti ryatumye nysinda igitego kitazibagirana mu buzima bwanjye.

Umukino   uyu mukinnyi Alfie Gilchrist yandikiyemo amateka, ni wahuzaga Chelsea na Everton, ukaba warangiye ari ibitego bitandatu bya Chelsea ku busa bwa Everton. Ibindi bitego bine byatsinzwe na Cole Palmer, ikindi gitsindwa na Nikolas Jackson. 


Alfie Gilchrist yatsinze igitego cye cya mbere muri English Premier League ubwo Chelsea yakinaga na Everton 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND