RFL
Kigali

MU MAFOTO:Ubwo Perezida Kagame yatangaga ipeti kuri ba Ofisiye bato i Gako

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/04/2024 8:51
0


Perezida Paul Kagame akaba n'Umugabo w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yakiriye indahiro y'abasirikare bo ku rwego rw'aba Ofisiye bato 624 anabaha ipeti rya ‘Second Lieutenant’ mu Ngabo z’u Rwanda.



Ku wa 15 Mata 2024 ni bwo Perezida Kagame akanaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yinjije mu Ngabo z’u Rwanda abasirikare basoje amasomo n’imyitozo mu ishuri rya Gako.

Cyari icyiciro cya 11 cy’amasomo atangirwa muri iri shuri ryihariye mu gutanga ubumenyi mu gisirikare ndetse nk'uko Umuyobozi Mukuru w’iri shuri yabitangaje mu bihe bitari ibya kure rikaba rizatangira kwakira abanyeshuri bavuye mu bindi bihugu.

Abinjijwe mu Ngabo z’u Rwanda bakaba barimo abize amasomo y’igihe kirekire atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda mu mashami atandukanye arimo Amategeko, Ubutabire, Ubuzima, Ubugenge nandi bafatanya n'aya gisirikare,abo bakaba bari 102.

Hakaza kandi abize ay'igihe gito ni ukuvuga umwaka umwe w’imyitozo ya gisirikare barimo n'abari basanzwe barasoje Kaminuza bagera kuri 522.

Perezida Kagame kandi yanakiriye indahiro y'abagera kuri 33 bize mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda bose bakaba barahise bagirwa ba ‘Second Lieutenant’.

Uyu muhango ukaba warayobowe n’umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, witabirwa n’Abayobozi mu Nzego zitandukanye z’u Rwanda biganjemo abo mu gice kirebana n’umutekano.

Barimo Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye;

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere Gen [Rtd] James Kabarebe, inshuti z’u Rwanda n’imiryango y'abasoje amasomo nabo bari bitabiriye.Mu gutangiza  uyu muhango ubwo Perezida Kagame yageraga i Gako habanje kuririmbwa indirimbo yubahiriza igihuguPerezida Kagame yabanje kwerekwa amasibo atandukanye y'abanyeshuri basoje amasomo yaboPerezida Kagame ari kumwe n'umuryango wumwe mu basoje amasomo i GakoPerezida Kagame mu ijambo rye yashimiye ababyeyi bahisemo gushyigikira abana babo mu mwuga w'igisirikareUmubare w'abari n'abategarugori babarizwa mu Ngabo z'u Rwanda ukomeza kugenda wiyongera binajyana n'umusaruro udashidikanywaho bakomeza gutanga Perezida Kagame ubwo yageraga ahabereye umuhango wo gusoza amasomo ya gisirikare i GakoLt Col Simon Kabera ni we wayoboye umuhango wo gusoza amasomo ya gisirikare kuri ba Ofisiye bato

 

Yari amateka akarasisi kayobowe na Lt Col Francis Gatare mu kinyarwanda ibintu bitari bisanzweho kuko ubundi hifashishwaga IcyongerezaPerezida Kagame yatanze ibihembo ku banyeshuri batatu bahize abandi birimo n'umudali yambitse wabahize boseAbayobozi batandukanye mu Ngabo z'u Rwanda bitabiriye uyu muhangoIbyishimo n'akanyamuneza byari byose ku banyeshuri basoje amasomo yaboImiryango n'inshuti bari babukereye baje gushyigikira abanyeshuri basoje imyitozo n'amasomo yabo ya gisirikare abashyira ku rwego rw'aba Ofisiye batoPerezida Kagame n'abandi bayobozi mu Nzego zitandukanye babanje kwerekwa uko ishuri rihagaze 

AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND