RFL
Kigali

Cole Palmer wavuye muri Man City arira yasatiriye Erling Haaland

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:16/04/2024 8:07
0


Cole Palmer ukina mu kibuga hagati muri Chelsea nawe yamaze kuzuza ibitego 20, akaba abinganya na Erling Haaland wa Manchester City.



Cole Palmer yatsinze ibitego bine mu bitego bitandatu Chelsea yatsinze Everton muri English Premier League. Ibyo bitego bya Cole Palmer byatumye ava ku bitego 16 yari afite, ubu akaba yujuje ibitego 20, akaba abinganya na Erling Haaland wa Manchester City. Aba bakinnyi bombi bagiye gukina baharanira gutwara Premier League Golden Boot.

Cole Palmer unganya na Haaland ibitego, si rutahizamu ahubwo ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati. Kimwe mu byibazwaho cyane, ni ukuntu uyu mukinnyi yavuye muri Manchester City ameze nkaho ahunze kubera ko nta mwanya yabonaga wo gukina muri Manchester City.

Cole Palmer yanganyije ibitego na Erling Haaland, ahita yanikira abandi bakinnyi bari bamuri mbere, barimo Ollie Watkins, Mohamed Salah, Alexander Isak, na Dominic Solanke.

Ubu Cole Palmer yavuye ku mwanya wa Gatandatu aho yari afite ibitego 16, afata umwanya wa kabiri aho anganya ibitego 20 na Erling Haaland.

Abandi bakinnyi bakurikiye Cole Palmer na Haaland n'ibitego byinshi ni Ollie Watkins wa Aston Villa afite ibitego 19, Mohamed Salah wa Liverpool afite ibitego 17, Alexander Isak wa Newcastle United afite ibitego 17, Domonic Solanke wa Bournemouth afite ibitego 17, Jarrod Bowen wa West Ham afite ibitego 25, Son Heung-Min wa Tottenham Hotspur afite ibitego 15, Phil Foden wa Manchester City afite ibitego 14, naho Bukayo Saka wa Arsenal afite ibitego 14.

Mu bakinnyi bafite ibitego byinshi icumi ba mbere, ntabwo hagaragaramo umukinnyi wa Manchester United. Impamvu ni uko ufite ibitego byinshi muri iyi kipe ari Scott McTominay ufite ibitego umunani. 


Cole Palmer nyuma yo gutsinda ibitego bine ku mukino wa Everton, yahise yuzuza ibitego 20 


Cole Palmer yahise afata Erling Haaland kuko banganya ibitego 20 


Cole Palmer akomeje kugira ibihe byiza muri Chelsea 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND