RURA
Kigali

Harmonize yashimangiye ko Imana ari umugore

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/04/2024 10:18
0


Rajab Abdul Kahali [Harmonize] wajyanye na Jacqueline O’bed [Poshy Queen] aho bagaragaye bishimye mu rugo rw’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, yakomoje ku kuba umugore atari umuntu ndetse asanga ari we Mana nubwo benshi bayifata nk’umugabo.



Uyu mugabo uri mu bamaze gushinga imizi, yazamuye ibitekerezo byinshi mu bamukurikira n’abakunzi b’imyidagaduro ubwo yagaragaza ko atekereza ko Imana ari umugore.

Harmonize yagize ati: ”Byamfashe imyaka 30 kubasha kwiyumvisha ko Imana ari umugore.”

Ibi abishimangira agira ati: ”Nemeranya n’imirongo yo mu bitabo bitagatifu ivuga ko ntawe basa na n'uwo wabagereranya.”

Yakomeje yerekana ko kuvuga ko Imana ari umugore bishingira ku mirimo itangaje abona bakora mu buzima bwa muntu. Uretse kuba abantu bita Imana, Data ariko rwose abagore bakora ibintu birenze iby’’abagabo.

Aha agereranya konsa no kubyara nk’imirimo abona ko ikwiye umuremyi. Mu buryo bwe Harmonize ati”Twese dukurira munda z’abagore, abe inyamaswa n’ibindi biremwa uko byumva umugore arenze kuba umuntu.”

Harmonize agaragaza ko bidashoboka n’umunsi n'umwe ko yazigera yigereranya n’umugore kuko mu Isi umugore arenze kuba ikiremwamuntu aka Rumaga ngo umugore si umuntu.

Benshi mu bamukurikira bagiye batanga ibitekerezo kuri iyi ngo bamwe babyemeza abandi babihakana.

Muri iyi minsi Harmonize akaba ameranye neza na Poshy Queen ndetse urukundo rwabo rukaba rurambye  ndetse ubwo bizihizaga Eid al Fitr, bakaba baragaragaye bari kumwe n’uwabaye ari  Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete.Harmonize uri mu bihe byiza by'urukundo na Poshy Queen, yavuze ko atiyumvisha impamvu abantu bita Imana Data nyamara asanga yagakwiye kuba ari umugore Harmonize n'umukunzi we baheruka gusura uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete n'umufasha we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND