Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange iri mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Ruti Joel yagiriye urubyiruko inama yo gukunda Inkotanyi zahagaritse iyi Jenoside ubwo abandi bose bari batereranye u Rwanda aho abatutsi bicwaga nta kirengera.
Kuva ku wa 07 Mata buri mwaka, u Rwanda ndetse n’amahanga batangira Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bubi bwariho muri icyo gihe aho bwashishakarije abahutu kwica Abatutsi.
Agaruka ku butwari n’ubwitange bw’Inkotanyi, Ruti Joel yasabye urubyiruko kuzikunda kuko benshi mu bari kubyiruka bakabaye badafite ubuzima bwiza nk’ubwo bafite ubu iyo bitaba ubwitange no kwemera gucungura igihugu.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, Ruti Joel yagize ati “Inama nagira urubyiruko rw'u Rwanda rugenzi rwanjye, aho muri hose ku Isi: ni Mukunde INKONTANYI kandi mube zo, ni igenzi ku buzima bwacu n'Igihugu cyacu cy'u Rwanda.”
TANGA IGITECYEREZO