Bamwe mu byamamare bifurije Abayisilamu basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, umunsi mwiza wa Eid al Fitr.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mata 2024 ni bwo hizihizwe umunsi wa Eid
Fitr mu isengesho ryo ku rwego rw’igihugu ryabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yagarutse ku
buremere bw’uyu munsi ati: ”Bagaragu ba Allah, umunsi wa Eid al-Fitr, ni
umunsi w’ibyishimo n’umunezero ku mwemeramana kuko yishimira kuba asoje itegeko
yahawe na Allah.”
Yavuze ko uwasibye muri uku kwezi kwa Ramadhan agira ibyishimo bibiri ari byo igihe
asoje igisibo ndetse no ku munsi w’imperuka igihe azaba ahuye na Allah agiye
kumuha ibihembo yageneye abasibye.
Bijyanye n’uburemere bw’uyu
munsi, Shaddyboo witabiriye aya masengesho yazirikanye Abayisilamu ati: ”Mbifurije
mwese ibihe by’umunezero n’amahoro bya Eid, Allah yakire gusiba kwanyu hamwe n’amasengesho
yanyu.”
Tidjara Kabendera na we yagaragaje ishimwe ryuzuye umutima we ati: ”Alhamdulillah
turashima Allah we wadushoboje tunamusaba gukomeza kuturinda twese abana b'u
Rwanda, Allah ahe imigisha igihugu
cyacu akirinde ikibi.”
Kate Bashabe na we yazirikanye abemera-Mana bose b’Abayisilamu agira ati: "Imigisha ya Allah yuzuze ibyishimo mu buzima bwanyu kandi ibafungurire imiryango y’ubutsinzi.”
Kate Bashabe yifatanyije n'Abayisilamu muri iki gihe cy'umunsi wa Eid al Fitr
Tidjara Kabendera yashimiye Imana yabashoboje gusoza ukwezi kwa Ramadhan
Shaddyboo yasabiye Abayisilamu bose ko Imana yakira igisibo n'amasengesho yabo
TANGA IGITECYEREZO