Diomaye wari umaze igihe afungiwe kuba umwe mu batavugwa rumwe n’ubutegetsi bwa Senegal akaza kurekurwa mbere gato y’amatora bikanarangira ayegukanye ku majwi 54 % yarahiriye inshingano nshya nka Perezida mushya wa Senegal.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Mata,
2024 yarahiriye inshingano nshya nyuma y'uko yari yamaze kwegukana intsinzi ku wa
24 Werurwe ku myaka 44, bikanamwinjiza mu bayobozi n’abakuru b’ibihugu bato ku Isi.
Uyu mugabo yagize ati”Imbere y’Imana n’abaturage
b’igihugu cya Senegal, ndahiriye kuzuza inshingano z’Umukuru wa Repubukika ya
Senegal kandi nzubahiriza nkanarinda Itegeko Nshinga n'andi mategeko.”
Yarahiriye kandi kurinda ubusugire bw’igihugu,
kurinda imbago zacyo no guharanira ubumwe bw’Abanyafurika, hakaba hategerejwe
ihererekanwa bubasha hagati ya Perezida Faye na Macky Sall rwagati muri Dakar.
Benshi mu barwanashyaka ba Perezida
Faye, bavuze ko iki gihugu cyungutse umugabo w’amahame n’inshingano witezweho
gukomeza kubaka iki gihugu.
Iyi ntsinzi ayigezeho nyuma yo
kwerekana ko adashobora na rimwe kwemera ko hagira uhindura Itegeko Nshinga, biri mu byatumye afungwa ndetse benshi bakaba bariciwe mu myigaragambyo abandi
bagera ku gihumbi bafunganwa na we.
Bimwe mu byo Faye ashyize imbere bikaba
birimo guhangana n’ibibazo bya ruswa, kubungabunga amabuye y’agaciro y’iki
gihugu, kurwanya ibibazo by’ibura ry’akazi mu rubyiruko no kurandura burundu
ibishamikiye ku bukoloni bw’u Bufaransa muri iki gihugu.
Faye akaba avukana n’abashiki be babiri banaje kwifatanya na we mu irahira rye.
Mbere y’amatora uyu mugabo akaba
yaragaragaje ko ubutunzi bwe bugizwe n’inyubako iri mu mujyi wa Dakar, ubutaka
afite ku ivuko n’amafaranga ari konti ye angana n’ibihumbi 6.6 by’amadorali.Abaye Perezida nyuma y'igihe ari impirimbanyi ya politiki byanatumye agenda afungwa kugeza ubwo yafungurwaga mbere gato y'amatora
Mubyo yashyize imbere harimo kurandura ruswa n'ubukoloni bw'u Bufaransa
Yiyemeje kurinda ubusugire bw'igihugu agaharanira iterambere ry'urubyiruko
Abagore be bari bamuherekeje aribo Marie iburyo na Absa ibumoso
Ari mu bagabo bakiri bato babashije guca agahigo ko kuyobora igihugu
Ku wa 28 Werurwe nyuma yo gutsinda yagiranye ibiganiro na Perezida ucyuye igihe Macky Sall biteganijwe ko bahererekanya ububasha mu masaha make ari imbere
Umuhango wo kurahira wa Perezida Faye witabiwe n'abarimo bashiki be babiri
TANGA IGITECYEREZO