Jado Sinza wakoze igitaramo “Redemption Live Concert” agafatiramo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nshya, yatangiye kuzishyira hanze aho yahereye ku yitwa “Agakiza”.
Nyuma y'ibitaramo bibiri amaze gukorera muri Dove Hotel,
umuramyi Jado Sinza aherutse gutera intambwe ikomeye, akorera igitaramo muri
Camp Kigali, cyitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byumwihariko abamenyekanye
mu kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda harimo Aline Gahongayire, Tonzi,
Gaby Kamanzi n'abandi.
Ni igitaramo Jado Sinza yakoze nyuma y'iminsi myinshi
acyitegura ndetse anafatiramo amwe mu mashusho y'indirimbo ze yatangiye gusohora.
Muri iki gitaramo, Jado Sinza yagaragaje album ye yise "Inkuru
y'agakiza" ndetse Umushumba Mukuru w'itorero rya ADEPR, Rev Isaie
Nayizeye, ayiha umugisha.
Nk’uko yari yarabisezeranyije abakunzi b’ibihangano bye, Jado
Sinza yatangiye gushyira hanze amashusho y’ibihangano bye yafatiye muri Camp
Kigali.
Kuri ubu, Jado Sinza yashyize hanze amashusho y’indirimbo
“Agakiza” irimo ubutumwa bugendanye na Pasika nk’aho aririmbamo ngo “Agakiza kavuye
mu rupfu rwa Yesu”.
Si iyi ndirimbo gusa ahubwo Jado Sinza yakoze izindi ndirimbo
azagenda ashyira hanze mu minsi ya vuba nk’uko yabyijeje ababashije
kumushyigikira muri iki gitaramo ndetse n’abatarabashije kuhagera.