RFL
Kigali

Perezida Kagame yahaye umukoro urubyiruko

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:2/04/2024 12:12
0


Mu kiganiro Umukuru w'Igihugu yagiranye na Radio10 na Royal Fm ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 01 Mata 2024,yasabye urubyiruko kwibonamo ibisubizo by'igihugu aho kwibonamo ibibazo gifite .



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwibonamo ibisubizo by’igihugu aho kwibonamo ibibazo gifite kuko rwubakiwe ubushobozi bwarufasha kugira icyo rukora.

Ati “Uruhare rwari runini ni iyo myaka. Uruhare rw’imyaka nk’iyo ntirukuka, bajye bibonamo ibisubizo by’igihugu aho kwibonamo ibibazo by’igihugu. Benshi bagiye mu mashuri bariga, abandi bari mu mirimo. Abandi batabonye ayo mahirwe, ni nshingano zacu ngo tuyabagezeho.’’

Perezida Kagame yanasabye  buri munyarwanda kugira uruhare mu gutanga umusanzu wo kwiyubakira Igihugu.

Ati"Icya mbere nsaba, ni buri munyarwanda kwireba muri iyi shusho y’igihugu dushaka, akabonamo umwanya we mu gutanga umusanzu no kugerwaho n’inyungu zigomba kumugeraho akumva ko ari ize. Iyo abantu bafite iyo myumvire, ibindi byose biroroha.’’

Muri iki kiganiro, Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwiyubatse kandi ibyagezweho bigaragaza umuhate Abanyarwanda bagize mu kwiyubakira igihugu mu myaka 30 ishize .

Ikiganiro perezida Kagame yagiranye na Radio10 ni icya Kabiri agiriye kuri radiyo yigenga mu Rwanda .Ikiganiro cya mbere Umukuru w'Igihugu yagiranye na Radiyo yigenga bwa mbere cyabaye mu mwaka wa 2008 kuri radiyo Contact F.m.



















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND