RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge yaganirije abakinnyi ba Etincelles FC abaha ubutumwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/04/2024 8:04
0


Nyuma y'umukino ikipe ya Etincelles FC yanganyijemo na Bugesera FC, Tuyisenge Jacques yagiranye ibiganiro n'abakinnyi ba Etincelles FC ndetse abatera akanyabugabo.



Kuri iki cyumweru twashoje, nibwo ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Etincelles FC mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona. Ni umukino wabereye kuri sitade y'akarere ka Bugesera, ukaba waje kurangira aya makipe yombi anganyije ibitego 2-2. Wari umukino usobanuye byinshi kuri aya makipe, kuko ikipe ya Bugesera FC na Etincelles FC zikina zirwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Nyuma y'uyu mukino, Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi ariko kuri ubu udafite ikipe Jacques Tuyisenge, yagiranye ikiganiro n'abakinnyi ba Etincelles FC nk'ikipe yakuriyemo.

Itangazamakuru riganira na Bizumuremyi Radjab utoza ikipe ya Etincelles FC yavuzeko Tuyisenge yabwiye abakinnyi ko nta rirarenga.Ati"Nta kintu cy'igitangaza baganiriye, ahubwo bari baje gutera akanyabugabo abakinnyi, Tuyisenge ni umuntu twafata nk'umuyobozi muri Etincelles FC yabayemo imyaka myinshi kandi agira uruhare runini iyo ikipe iri mu bibazo nk'ibi akaba yari aje kubereka ko nta kidashoboka mu mupira w'amaguru. Ubuyobizi bwacu bwo bwavuze ko nubwo intego idaragerwaho 100%, nibura hari icyo dukoze kuko dukuye inota hanze.

Ubu ikipe ya Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 n'amanota 26 amanota inganya na na Sunrise FC ya 14 na Gorilla ya 12.

Tuyisenge amaze iminsi adafite ikipe, gusa akaba ari umwe mu bantu bari kuba hafi Etincelles FC cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND