RFL
Kigali

Bugesera FC yanganyije na Etincelles FC, abafana batuka abasifuzi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/03/2024 19:12
0


Ikipe ya Bugesera FC yanganyije na Etincelles FC ibitego 2-2 mu mukino wongeraga ibyago byo kumanuka mu cyiciro cya kabiri ku ikipe yari kuwutsindwa.



Bugesera FC yananiwe kubika amanota 3 mu mukino yari yakiriye mu rugo kuko Etincelles FC yaje kuyihinduka. Bugesera FC niyo yatangiye neza ishaka amanota 3, kuko ku munota wa 7 yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ani .

Bugesera FC yakomeje gushakisha igitego ngo nibusa yizere kubika amanota 3 gusa igice cya mbere kirangira bikiri igitego cya Bugesera FC 1-0 bwa Etincelles FC.

Abakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibuga

Etincelles FC

1. Mac Arthur Arakaza

2. ⁠Hussein Nsabimana

3. ⁠Amani Rutayisire

4. ⁠Gédéon Bivula Ndonga

5. ⁠Ismael Nshimiyimana

6. ⁠Aimable Kwizera

7. ⁠Sadjati Niyonkuru

8. ⁠Jordan Dimbumba Nzau

9. ⁠Gédéon Mololia Bendeka

10. Justin Mukata Kakule⁠

11. Hussein Ciza

Bugesera FC

1. Habarurema GAHUNGU

2. Niyomukiza  FAUSTIN

3. Stiven BONI

4. Mukengere CHRISTIAN

5. David NSHIMIRIMANA

6. Dukundane PACIFIQUE

7. Gakiza AIME

8. Kaneza AUGUSTIN

9. Ani ELIJAH

10. Gakwaya LEONARD

11. Vincent ADAMS

Mu gice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47, Etincelles FC yabonye igitego cyatsinzwe na Nzojibwami Frank.

Ikipe ya Etincelles FC yari yatanze Bugesera FC mu gice cya kabiri, yakomeje kwiganza mu kibuga cyane ndetse ku munota wa 71 Ciza Hussain abona igitego cya kabiri ibintu bitangira kwicurika.

Kuva ubwo abafana ba Etincelles batangiye gufana bivayo, ndetse bamwaza cyane abafana ba Bugesera FC babonaga ko bibarangiriyeho.

Iminota 90 yarangiye bikiri ibitego 2-1 abafana ba Etincelles FC bakomeza gufana bitegura gutahana amanota 3.

Ku munota 6 mu minota 6 umusifuzi Ishimwe Claude yari yongeyeho, Bugesera FC yabonye penaliti yatsinzwe neza na Steven Bonnie, umukino urangira amakipe anganya ibitego 2-2.

Umukino ukirangira abafana ba Etincelles FC batangiye gutuka abasifuzi byumwihariko Ishimwe Claude bavuga ko atanze penaliti itariyo, bakomeza kumutuka cyane ibitutsi bikomeye kugera yinjiye mu rwambariro.

Bugesera FC yongereyeho inota rimwe igira 24 ndetse ikaba iri ku mwanya wa 15, mu gihe Etincelles FC ihise igira amanota 26.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND