RFL
Kigali

Mukura yagiranye amasezerano na Light House Hotel afite agaciro ka Miliyoni 105 - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/03/2024 14:07
0


Ikipe ya Mukura Victory Sports yagiranye amasezerano y'imyaka 3 na Light House aho izajya ihabwa Miliyoni 35 Frw ku mwaka, mu gihe cy'imyaka 3.



Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Ggatandatu tariki 30 Werurwe 2024, abera mu cyumba cy'inama cy'iyi hotel. Ni amasezerano yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange akaba na Perezida w'icyubahiro w'iyi kipe, Nyirigira Yves Perezida wa Mukura, Musoni Protais ushizwe ubuzima bwa Mukura, na Murenzi Frank umuyobozi wa Light House Hotel.

Ku ruhande rwa Mukura, Nyirigira Yves yavuze ko aya masezerano aje gukemura bimwe mu bibazo iyi kipe yari ifite. Ati: "Aya masezerano aje gufasha byinshi. Ikipe yabaga ahantu ibonye hose ndetse ugasanga biratwara amikoro menshi. Aha rero niho haje kuva intandaro yo gukorana na Light House aho izadukemurira ikibazo cy'aho kuba, amafunguro, ndetse n'amikoro."

Aya masezerano azamara imyaka 3 aho buri mwaka, Hotel Light House izajya iha Mukura Victory Sports Miliyoni 35 aho mu myaka 3 izabaha Miliyoni 105 Frw

Umuyobozi Mukuru wa Light House Hotel, Murenzi Frank yemeza ko kugirana amasezerano na Mukura bibateye ishema. Yagize ati: "Murakoze Mukura ni ishema ryacu ni ikipe ifitanye amateka n'Akarere ka Huye kandi natwe niho dukorera, bivuze ko Mukura twagombaga gukorana nayo. Ku bijyanye n'ubucuruzi, twavuga ko tubibye muri Mukura kandi turabizi ko tuzasarura kuko Mukura ni ikipe nziza."

Mukura izajya yambara ikirango cy'iyi hotel ku kuboko, ndetse iyi hotel yamamaze ku kibuga, ndetse ikazaba ihawe ikaze mu bikorwa byose Mukura izajya itegura

Sebutege Ange yavuze ko aba baterankunga Mukura Victory Sports iri kubona, ari amaboko yunganira ingengo y'imari iyi kipe ihabwa n'akarere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND