RFL
Kigali

Ubuzima bwa Laviscount uvugwa mu rukundo na Shakira umurusha imyaka 16-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:28/03/2024 15:08
0


Umukinnyi wa filime umaze gushinga imizi, Lucien Leon Laviscount hakomeje kuzamuka inkuru ko yaba ari mu bihe byiza by’urukundo na rurangiranwa mu muziki Shakira.



Kuwa 21 Werurwe 2024 ni bwo hagiye hanze indirimbo ‘Puntería’ ya Shakira yifashishijemo Laviscount. Kuva icyo gihe inkuru zahise zitangira kwisukiranya ko baba bakundana.

Byakomeje gushimangirwa no kuba baheruka kugaragara basangira ndetse no mu gitaramo Shakira aheruka gukora uyu musore yari ahari.

Ubundi Laviscount ni nde?

Lucien Leon Laviscount yabonye izuba kuwa 09 Kamena 1992 akaba ari umukinnyi wa filime w’umwongereza. Yamamaye bwa mbere mu mwaka wa 2007, icyo gihe yagaragaye muri Grange Hill.

Yaje gutangira kugaragara mu biganiro bya ITV nko muri Coronation Street muri 2009 no BBC One muri Waterloo Road hagati ya 2010 na 2011.

Muri 2015 yakinnye muri Scream Queens naho muri 2017 kugera muri 2018 atangira gukina muri Sony Crackle, gusa igikundiro cye cyarushijeho kwiyongera ubwo yatangiraga gukina nka Alfie muri Emily in Paris ya Netflix.

Uyu musore akaba yaravukiye mu gace ka Bunley ho mu Bwongereza, Se akaba yari umunyabigango yitwaga Eugene Laviscount na Sonia Laviscount.

Yasoreje amashuri yisumbuye muri Clitheroe. Avukana n’abavandimwe babiri aribo Louis na Jules. Ku myaka 10, Laviscount yatangiye kwamamariza kompanyi zitandukanye.Shakira aravugwa mu rukundo na Laviscount aheruka kwifashisha mu mashusho y'indirimboIyo bigeze ku rukundo benshi bakunda kuvuga ko imyaka ari imibare, aba bombi hagati yabo harimo ikinyuranyo cy'imyaka 16Amaze gushinga imizi mu gukina filime uregendo yatangiye mu myaka yaza 2007Kuva yagaragara mu mashusho y'indirimbo ya Shakira ntakimuva iruhande Agenda akina muri filimi zitandukanye ari nako yitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza

KANDA WUMVE INDIRIMBO PUNTERIA YA SHAKIRA NA CARDI B IRIMO LAVISCOUNT

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND