RFL
Kigali

Ruhango: Umugabo arashinjwa guca ugutwi mugenzi we umushinja kumufatira mu rutoki asambana n'umugore we

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/04/2024 7:15
2


Umugabo utuye mu Murenge wa Kabagari yatawe muri yombi akekwaho guca ugutwi mugenzi we, umushinja kumufatira mu cyuho asambana n'umugore we .



Uwo mugabo wo mu Murenge wa Kabagari kuwa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024 nibwo yarumye igice cy'ugutwi k'uwamufatiye mu gihuru arimo gusambanya umugore we .

Aganira na TV 1 dukesha iyi nkuru uwarumwe ugutwi igice cyako kikavaho yavuze ko yafashe uwamurumye ugutwi arimo gusambanya umugore we .

Yagize ati" Nabasanze barimo gusambanira  mu rutoki noneho turarwana andumye natabaje  , umuntu araza aramfata anyegeka ku mukingo undi usubira inyuma ahita anduma  ugutwi agukuraho aragucira  ."

Umwe mu baturage wabonye ibyabaye yanenze umugore wasambanaga n'uwo mugabo dore ko yari afite uruhinja rw'amezi ane ndetse bagenzi babwiye TV1 ko bashakishije ugutwi barakubura .

Uwo mugabo wasambaniraga mu rutoki  n'umugore w'uwo yarumye ugutwi yahise atabwa muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, mu gihe umunyamakuru wa TV1 yavaga  ahabereye ayo mahano,   abaturage barimo bashakisha igice cy'ugutwi cyavuyeho ubwo uwo mugabo yarumaga mugenzi we.



Abaturage batabaye uwarumwe ugutwi batangira gushakisha igice cyavuyeho 



Umugabo yarumye ugutwi kwa mugenzi umushinja gufatirwa mu cyuho asambana n'umugore we 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntakirutimana1 week ago
    Ooo disiwe iyonkuru irababaje cyane ariko nanjye nishize mumwanya wuwo mugabo hatabayeho kwihangana nicyuma nakimutera ariko nuwo mugore sinamureka kuko nawe aba yabigizemo uruhare
  • SANDRA3 days ago
    NUKWIHANA IBYAHA TUKIHANGANA TUKANISUBIRAHO KUKO TUBA TWANGIZA UBUZIMA NA BANDI BANA AHUBWO TUKABAHA UBURERE





Inyarwanda BACKGROUND