Mu karere ka Rwamagana habereye igikorwa cyo Kwibuka abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 .
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2024,Abayobozi barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko, Hon Tito Rutaremara n'abagize inama y'umutekano itaguye mu Ntara y'Iburasirazuba n'akarere ka Rwamagana, Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Intara ,abagize inama y’Igihugu y’Abagore ndetse n'abanya-Rwamagana bibutse abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa ku rwego rw'Igihugu cyabereye Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Sovu mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, mu ijambo rye yagarutse ku ruhare abari abayobozi bayoboraga amakomini ane yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana, bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu buhamya bwatanzwe na Uwimana Angelique warokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku mashuri abanza ya Sovu ,yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye afite imyaka 17, ahamya ko nubwo yari umwana hari byinshi yabonye byagaragazaga
Ko Abatutsi batotezwaga ku buryo n'abana bajyaga kuvoma abandi bana bakababuza kuvoma bazizwa kuba Abatutsi.
Uwimana yavuze ko yavuze ko muri Segiteri Sovu batangiye kwica abatutsi tariki ya 13 ubwo abagabo n'abahungu bababwiye ko bagiye gukumira ibitero by'i Munyaga ariko ntibagereyo ngo bagaruke kuko bamwe bishwe abandi bagabo bagahungira mu Bitare bya Rutonde .
Yagarutse ku buryo interahamwe zo muri Segiteri ya Sovu zasambanyaga abagore n'abakobwa . Interahamwe z'abagabo bakuze zasambanyaga ababyeyi mu gihe abana bazo bafataga abana babo zikabasambanya .
Ngo mbere yo kujya ku mashuri hari interahamwe zashyize mu nzu bamwe mu babyeyi n'abana babo barayitwika ariko ku bw'amahirwe ntibahiriyemo.
Kuca ku itariki ya 16 na 17 Mata 1994, abagore n'abana bagiye ku mashuri babwirwa ko abagore n'abana batazongera kubica ,bageze ku kigo cya Ep Sovu , bafungiranwe mu mashuri bacana umuriro babuka urusenda kugira ngo abatapfuye bitsamure nabo interahamwe zibice .
Seminega Jean de Dieu wari uhagarariye imiryango ine yashyinguye mu cyubahiro imibiri 10, yashimiye Leta y'u Rwanda na Perezida Kagame kubera uburyo bafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kudaheranwa n'amateka ahubwo bagafashwa Kwibuka biyubaka.
Seminega yavuze ko imibiri 10 yashyinguwe mu cyubahiro harimo imibiri umunani y'Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Segiteri Kaduha ubu ni mu kagari ka Kaduha Umurenge wa Munyaga .
Iyo mibiri yabonetse mu Murenge wa Munyaga bari barayijugunye mu cyobo kimwe . Hanashyinguwe imibiri ibiri y'Abatutsi bari batuye mu cyahoze ari Segiteri Sovu ubu ni mu Kagari ka Sovu mu Murenge wa Kigabiro.
Nyirajyambere yavuze ko kwica abana n'abagore ari ikimenyetso cy'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome ndengakamere
Mu Ijambo rya Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore, Nyirajyambere Belancille wari umushyitsi Mukuru, yavuze ko kwibuka abagore n’abana ari ukuzirikana ubugome ndengakamere bishwemo hagamijwe kurimbura no kuzimya imiryango, uhereye ku mugore we soko y’ubuzima
Yagize ati "Kwica umugore n’umwana, ni ikimenyetso ndakuka kigaragaza umugambi wo kuzimya umuryango ukanawubuza kuzongera gushibuka. Ni ukuzimya igihugu kuko umuryango niwo shingiryo ry’imbaga y’abanyarwanda."
Nyirajyambere yakomeje avuga ko Kwibuka abagore n'abana ari umwanya wihariye wo guha agaciro n'icyubahiro byihariye abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kongera gukangurira abagore kuba intangarugero mu kwimakaza indangagaciro z’umuco no kubiba urukundo n’amahoro.
Mu rwego rwo gufasha Kwibuka twiyubaka, Inama y'Igihugu y'Abagore mu mu karere ka Rwamagana n'abafatanyabikorwa batandukanye bashyikirije umubyeyi witwa Kampire Belancile utuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro inzu bamwubakiye kandi bayishyiramo ibikoresho by'ibanze.
Uwo mubyeyi wubakiwe inzu yashimiye Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimira Akarere ka Rwamagana ndetse n'Inama y'Igihugu y'Abagore yamutuje mu nzu nziza .
Kampire Belancille yatashye inzu yubakiwe
Hon Tito Rutaremara yifatanyije n'Abanya-Rwamagana Kwibuka abagore n'abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Imibiri 10 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Sovu
TANGA IGITECYEREZO