Umusore uvugwaho gushora mu mikino y'amahirwe (Betting) yiyahuye asimbutse mu igorofa ya Kane agwa hasi arapfa .
Mu gitondo cyo Kuri uyu wa Kabiri umusore bivugwa ko yiyahuye nyuma yo kuribwa Miliyoni Eshanu z'Amafaranga y'u Rwanda mu mukino w'amahirwe yasimbutse mu igorofa ya Kane agwa hasi ahita apfa .
Ibi byabereye mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu gitondo cy'uyu munsi . Amakuru avuga ko uwo musore ufite imyaka 32 yasimbutse avuye mu igorofa ya Kane .
Biravugwa ko yiyahuye kubera ko yari amaze kuribwa amafaranga Miliyoni eshanu mu mikino y’amahirwe ibizwi nka betting.
Twageragegeje kuvugana n'inzego z'ibanze mu karere ka Gasabo ariko ubwo twakoraga iyi nkuru byari bitaradukundira .
Umusore yahanutse mu igorofa ya Kane agwa hasi arapfa.
Amafoto: TV1
TANGA IGITECYEREZO