RFL
Kigali

Shampiyona y'umupira w'amaguru mu bafite ubumuga igiye gusubukurwa nyuma y'amezi 4 ubuyobozi bwarayinize

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/03/2024 11:27
0


Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda mu bafite ubumuga "Amputee Football", igiye kongera kugaruka nyuma y'amezi 4 yarahagaritswe n'ishyirahamwe ry'umukino w'abafite ubumuga mu Rwanda (NPC).



Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, ni bwo shampiyona y'umupira w'amaguru mu bafite ubumuga mu Rwanda yahagaritswe, ubwo hari hamaze gukinwa umunsi wa mbere wa shampiyona.

Icyo gihe ishyirahamwe ry'umukino w'abafite ubumuga mu Rwanda, NPC, bari bahagaritse ibikorwa byose by'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda mu bafite ubumuga (RAFA), bavuga ko imikorere yabo idaciye mu mucyo.

Kuva ubwo buri rwego rwatangiye kwitabaza ururukuriye, aho RAFA yagiye muri Minisiteri ndetse na RGB, ibamenyesha ko itayoborwa na NPC kuko umukino wa Amputee Football utaba mu mikino Paralympic. 

NPC nayo yavugaga ko ari rwo rwego rukuru rureberera imikino yose yo mu Rwanda y'abafite ubumuga, ariyo mpamvu igomba no kugenzura umukino wa Amputee Football.

KANDA HONO USOME INKURU IGARUKA KURI IKI KIBAZO CYOSE MU MIZI

Nyuma y'ibi byose, hashyizweho akanama kagomba gukemura iki kibazo, gasanga RAFA niyo ifite uburenganzira bwo kuyobora umukino wa Amputee Football naho NPC ikaguma mu mikino Paralympic. 

Ikigo cya RGB kandi nacyo cyahaye icyemezo ishyirahamwe rya RAFA cyo gukora ibikorwa byose bishingiye ku mukino w'umupira w'amaguru mu bafite ubumuga.

Karongi niyo ibitse igikombe cya shampiyona cy'umwaka ushize mu bagabo 

Nyuma yaho nibwo hahise hatumizwaho shampiyona, ndetse amakipe arimo; Musanze, Rubavu, Muhanga, Gatsibo, Huye, Ngoma, Karongi, Bugesera, Nyanza na Nyarugenge akaba yatumijwe ngo azitabira shampiyona. Iki cyiciro cya kabiri cya shampiyona, kikazabera i Huye hagati ya tariki 29 na 30 Werurwe.

Ikipe y'igihugu kandi mu mupira w'amaguru mu bafite ubumuga, iherutse kwisanga mu itsinda rya 4 mu gikombe cy'Afurika kizabera mu Misiri kuva tariki 18 kugera 25 Mata, aho u Rwanda ruri kumwe na Tanzania, Serra Leone na Angola.

Nyanza niyo ibitse igikombe cya shampiyona giheruka mu bagore

Urwandiko rwa RAFA rutumira amakipe kwitabira shampiyona 

Urwandiko rwa RGB remerera RAFA gukora imirimo yayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND