RFL
Kigali

Moses Turahirwa yongeye

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:25/03/2024 10:09
0


Umunyamideri Moses Turahirwa yongeye kugaragaza ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga.



Umuhanga mu guhanga imideri akaba nyiri inzu yambika abakomeye ya Moshions, Moses Turahirwa yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga binyuze mu ifoto yasakaje.

Uyu musore abinyujije ku rubuga rwa Instagram 'Moses Turahirwa' yasangije abamukurikira ifoto ye yambaye ubusa. Ni ifoto imugaragaza yateye umugongo Camera, asa n'uvuye mu rwogero 'Pisine'.

Iyi foto yayikurikije amagambo agira ati "Kujya mu rusengero nirukanka'.

Iyi foto ikomeje guhererekanwa na benshi mu byumba by'uruganiriro ku mbuga nkoranyambaga nko mu matsinda ya Whatsapp.

Si ubwa mbere Moses Turahirwa arikoroje ku mbuga nkoranyambaga ashyira hanze ifoto yambaye ubusa kuko muri 2022 Ugushyingo yashyize hanze ifoto yambaye ubusa ariko yikinzeho akenda ku myanya y'ibanga.

Muri 2023 Nyakanga nabwo Moses Turahirwa yashyize hanze ifoto yambaye ubusa, ibintu byakiriwe mu buryo butandukanye.

Moses Turahirwa bamwe baravuga ko yari amaze iminsi yihaye akaruhuko kuko ngo akunda kuba arimo kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi.

Uyu musore niwe washinze inzu y'imideri yambika abakomeye ku Isi aho imaze kwambika ibyamamare nka Jason Derulo, Sauti Sol, Didier Drogba n'abandi.

Moses Turahirwa yagaragaye yambaye ubusa

Moses ajya acishamo akambara ubusa

Moses Turahirwa akunze kwambara ubusa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND