Muri iki cyumweru kiri kugana ku musozo, indirimbo nyarwanda zarakinwe karahava ariko by’umwihariho hari izihariye ikibuga kurusha izindi bitewe n’ubuhanga abazikoze bazishyizemo.
Mu Rwanda, hari indirimbo zikomeje kugaruka cyane mu matwi ya benshi bitewe n’uko zikomeje gucurangwa hirya no hino, mu bitaramo, mu tubari, ndetse n’ahandi henshi hakunze guteranira imbaga.
Hashingiwe ku bitekerezo by’abakunzi b’umuziki nyarwanda by’umwihariko abakurikira InyaRwanda n’ibindi bitangazamakuru byibanda ku myidagaduro, indirimbo yitwa ‘Jugumila’ ya Dj Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade niyo iyoboye urutonde rwa InyaRwanda Music.
Iyi ndirimbo imaze ukwezi kumwe gusa isohotse ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 ku rubuga rwa YouTube, ni imwe mu ndirimbo zikomeje kugira igikundiro hano mu Rwanda cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, ndetse usanga itabura gukinwa kenshi ahahurira imbaga nyamwinshi.
Bruce The 1st uri mu baraperi bihagazeho muri iki gihe nawe aherutse guhuriza abarimo Ish Kevin, Bull Dogg na Kenny K Shot muri ‘Bwe Bwe Bwe,’ bagaruka ku buryo hari ibinyamakuru bidaha agaciro abaraperi. Iyi ndirimbo nayo ikomeje gukundwa n’abatari bacye mu minsi ine gusa imaze hanze, yaje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’izakunzwe cyane muri iki cyumweru.
Mu kiganiro cyihariye InyaRwanda yagiranye na Bruce The 1st yatangaje imvano y’iyi ndirimbo ati” Itangazamakuru ryirengagije Hip Hop cyane bari mu matiku niyo mpamvu twabakoreye Bwe Bwe Bwe.”
Agaragaza ko kugeza ubu Hip Hop itarahabwa umwanya ati” Afrobeat na RnB biganza cyane Hip Hop si ukuvuga ko indirimbo zidasohoka.”
Akomeza agira ati”Njyewe ukuntu mbibona zirahari ahubwo hagati yacu n’abafana bacu harimo itangazamakuru ritwitambika ridashaka kubagezaho ibihangano byacu kandi aricyo bakabaye bakora.”
Mu zindi ndirimbo zikomeje kugera ku mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda, harimo Ntabya Gang yahuriyemo Papa Cyangwe na Bushali, Icyuki Gikaze ya Diplomat na Li John, Nzagutegereza y’umwe mu bakobwa bakomeje kwigaragaza neza mu muziki ugezweho uzwi nka France Mpundu, Uzitabe ya Butera Knowless ikomeje kunyura benshi n’izindi.
Dore uko indirimbo zikunzwe ziri ku rutonde rwa InyaRwanda Music zikurikirana ndetse n’izindi z’agahimbazamusyi InyaRwanda yaguteguriye:
1. Jugumila by Phil Peter ft Chriss Eazy & Kevin Kade
2. Bwe bwe bwe by Bruce The 1st ft Ish Kevin, Kenny K shot & Bull Dogg
3. Ntabya Gang by Papa Cyangwe ft Bushali
4. Icyuki gikaze by Diplomat ft Li John
5. Nzagutegereza by France Mpundu
6. Mirror by Fela Music
7. Uzitabe by Butera Knowless
8. Wowe Gusa by Ariel Wayz
9. Hobby by J Sha
10. You & I by Jowest
Bonus Track
1. Away by Utah Nice ft Mistaek
2. Akanyoni by Okkama
3. Ingabo by Victor Rukotana
4. Dangerous by Young Grace
5. Ni insazi by Amag The Black
TANGA IGITECYEREZO