RFL
Kigali

Amavubi yanganyije na Botswana mu mukino wa mbere wa gicuti

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/03/2024 17:41
0


Ikipe y'igihugu "Amavubi" yanganyije na Botswana ubusa ku busa, mu mukino wa mbere wa gicuti mu mikino iri gukinira muri Madagascar.



Wari umukino w'amakipe adakunze guhura ndetse u Rwanda rukaba rwafatwaga ink'ikipe nkuru kubera ibihe rumazemo iminsi. Ikipe y'igihugu "Amavubi" yatangiye umukino yiharira ndetse iganza ikipe ya Botswana.

Abakinnyi 11 Amavubi yabanje mu kibuga

Ntwari Fiacre
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry
Rubanguka Steve
Muhire Kevin
Bizimana Djihad
Byiringiro Lague
Nshuti Innocent
Mugisha Gilbert
Abakinnyi barimo Nshuti Innocent ndetse na Mugisha Gilbert bagerageje gukubagana imbere y'izamu rya Botswana, ariko ntibyagira icyo bitanga

Ku munota wa 32 Amavubi yakoze impinduka, Rubanguka Steve, na Byiringiro Lague bavuye mu kibuga basimburwa na Tuyisenge Arsene na Mugisha Bonheur. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta nimwe irebye mu izamu, bajya kuruhuka ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri amakipe yakoze impinduka ku bakinnyi nk'aho Amavubi yinjijemo Gitego Arthur nk'umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu ikipe ye. Ya Leopard yo muri Kenya.

Amavubi yakomeje kurusha ikipe ya Botswana ariko kubona igitego bikomeza kuba ingorabahizi. Iminota 90 y'umukino yarangiye nta kipe n'imwe irebye mu izamu ndetse umukino urangira ari ubusa ku busa.

U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri wa gicuti na Madagascar, umukino uzaba tariki 25 Werurwe, nawo ubere muri Madagascar. 



Abafana bari baje gutera ingabo mu bitugu Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND