Kigali

Imirimo yo kubaka inyubako zizatuzwamo abimukira bazava mu Bwongereza irarimbanyije

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/03/2024 8:13
0


Kuri uyu wa Kabiri hagaragajwe aho imirimo yo kubaka inzu zizatuzwamo abimukira bazazanwa mu Rwanda bavuye mu gihugu cy'u Bwongereza igeze.



Kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 19 Werurwe hatangijwe umushinga wo kubaka inyubako zo gutuzwamo abimukira bagiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Uwo mushinga wo kubakira abimukira aho bazatuzwa uzatwara ingengo y'Imari ya Miliyari 60 z'Amafaranga y'u Rwanda .

U Rwanda rukomeje imyiteguro yo  kwakira abimukira bazava mu gihugu cy'u  Bwongereza ndetse ubu imirimo yo kubaka  ibikorwaremezo bazifashisha nibagera irarimbanyije .

Imirimo yo yakwira abimukira n’abasaba ubuhungiro bazaturuka mu Bwongereza iri gukorwa irimo inzira yo kuzabaha ubuhungiro, gutegura aho bazatura, uko bazajya bahabwa ubuvuzi mu  mavuriro, amashuri abaziga bigamo ndetse kubategurira  amahirwe yo gukora akazi.

Amasezerano yasinywe muri Werurwe 2023 hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza yemeje ko hazubakwa inzu 1500 ziri kuri hegitari 12 zizatuzwamo abimukira bazaturuka muri iki gihugu binjiyemo  mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Umuhuzabikorwa w’Itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yabwiye RBA ko imyiteguro iri kugenda neza yo kwakira abimukira n’abasaba ubuhungiro baturutse mu Bwongereza.

Yagize ati “Muri iyo myiteguro harimo uburyo bwo kubaha ubuhungiro, iri kugenda neza. Hari urukiko turi gukora.Inyubako za Gahanga zigiye kurangira, hari izarangiye zingana na 75%. Inzu ziri kubakwa, izindi zarabonetse. Turi muri gahunda yo kwinjira mu masezerano na ba nyir’inzu.’’

Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano muri Sena, ku wa Mbere yagenzuye ingingo zigize amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza, iteganya gukora raporo izatangwa mu Nteko Rusange kugira ngo hemezwe itegeko rigenga impunzi n’abimukira.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clémentine Mukeka, yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gutabara abari mu kaga.

Ati “Aya masezerano ni uburyo bwatekerejweho neza mu gukemura ibibazo abambuka inyanja bahura nabyo.”

Amasezerano ya mbere ajyanye no kohereza abimukira bava mu Bwongereza bajya mu Rwanda yasinywe muri Mata 2022, ariko avugururwa ku wa 5 Ukuboza 2023 kugira ngo hakemurwe inenge zagaragajwe n’inkiko z’i Burayi n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.

Biteganyijwe ko abimukira babarirwa mu bihumbi 30 aribo bazoherezwa mu Rwanda mu myaka itanu. Kugeza ubu u Rwanda rwahuguye abakozi 151 bazita bihoraho ku bimukira.

Ivomo:RBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND