Umuhanzi Usher yatangaje ko ubukwe aherutse gukorana n’umugore we, Jennifer Goicoechea bugatungura Isi yose bitewe n'uko yabugize ubwiru cyane, bwatunguye n’abo mu miryango yabo bisa nk’aho nabo nta makuru bari babufiteho.
Mu ibanga rikomeye
cyane mu Kwezi kwa Gashyantare, nibwo umuhanzi Usher yashyingiranwe n’umukunzi
we Jennifer Goicoechea bari bamaze imyaka itanu babana.
Aba bombi binjiye mu
rukundo mu 2019, basezeranye rwihishwa muri Weekend ya Super Bowl, umukino
usoza shampiyona ya Amerika witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye. Iyo Weekend yabaye
iy’amateka ku muhanzi Usher Raymond IV [Usher] wasusurukije abitabiriye
igitaramo cya Super Bowl Halftime Show 2024, akanashyingiranwa n’umugore we,
Jennifer Goicoechea.
Mu ijoro ryo ku
Cyumweru tariki 11 Gashyantare 2024, Usher yabashishe kwitwara neza
ntiyatenguha abari bamuhanze amaso maze akora igitaramo kidasanzwe muri uyu
mukino wabeyere i Las Vegas muri Sitade ya Allegiant Stadium aho ikipe ya
Kansas City Chiefs yatsinze ikipe ya 49ers ku manota 25 kuri 22.
Ubwo yitabiraga ibirori byo gutanga ibihembo bya NAACP Image Awards 2024, umuhanzi Usher w'imyaka 45 y'amavuko yatangaje ko ubukwe bwe bwatunguye abo mu muryango we n'abo ku ruhande rw'umugore we.
Yagize ati "Byari ibihe bidasanzwe. Mama wanjye yari ahari, Mama we yari ahari, abana bacu bari bahari ndetse n'abo mu miryango yacu ya hafi bari bahari. Ariko mu by'ukuri, buri wese yaratunguwe. Narababwiye nti 'dufite ubukwe aka kanya,' bose baratungurwa cyane."
Usher ni umwe mu bahawe ibihembo bya Image Awards. Ubwo yashyikirizwaga iki gihembo, yafashe umwanya ashimira umugore we, Goicoechea ukomeje kumushyigikira no kumufasha kugera kuri byinshi muri ubu buzima.
Yaragize ati "Bavuga ko inyuma y'umugabo wese ukomeye haba hari umugore ukomeye, kandi ku bw'ibyo ndashimira mama n'umugore wanjye Jennifer wamfashe ukuboko akankomeza. Bana banjye, namwe ndabakunda cyane cyane."
Usher aririmbye muri
Super Bowl Halftime Show 2024 ahita yinjira ku rutonde rw’abahanzi barimo
Micheal Jackson, Beyoncé, Rihanna, Dr.Dre, Eminem, Lady Gaga na Bruno Mars
bazwiho kuba baranditse amateka muri ibi bitaramo ngaruka mwaka bihuzwa
n’imikino itegurwa na NFL ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika.
Nyuma yo kwandika aya
mateka, Usher yagaraye ari kumwe n’umugore we i Las Vegas, mu myambaro myiza
ijyanye y’umukara n’umweru berekeza mu kirori giteguza album nshya y’uyu
muhanzi yitwa ‘Coming Home.’
Urukundo rwa Usher na
Jennifer bafitanye abana babiri, rwatangiye kujya ahagaragara muri Kamena 2019
ubwo aba bombi bitabiraga isabukuru ya Keith Thomas.Usher na Goicoechea
bamenyanye bwa mbere mu 2016, gahoro gahoro bagenda baba inshuti zaje no kuvamo
urukundo rwa nyarwo rwabaganishije ku kubana nk’umugabo n’umugore.
Usher n'umugore we Jennifer baherutse gukora ubukwe mu ibanga rikomeye cyane
TANGA IGITECYEREZO