FPR
RFL
Kigali

NBA: Los Angeles Lakers, Miami Heat na Golden State Warriors zahuye n'umunsi mubi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/03/2024 8:51
0


Kuri uyu wa Kane amakipe akomeye atandukanye muri NBA yatsinzwe. Ayo ni Miami Heat, Los Angeles Lakers na Golden State Warriors.



Los Angeles Lakers yatsinzwe na Sacramento Kings, Golden State Warriors itsindwa na Dallas Mavericks, naho Miami Heat itsindwa na Denver Nuggets.

Umukino wari ukomeye, ni uwo Miami Heat yari yakiriyemo Denver Nuggets kuri Kayesa Center. Umukino warangiye Denver Nuggets itsinze amanota 100 kuri 88 ya Miami Heat.

Gutsinda uyu mukino, byatumye Denver Nuggets ifata umwanya wa mbere mu makipe abarizwa mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gufata umwanya wa mbere kuri Denver Nuggets, birayiha amahirwe yo kwisubiza iki gikombe, Dore ko ariyo igiheruka.

Gutsindwa uyu mukino ku ruhande rwa Miami Heat, byatumye yo ifata umwanya wa munani, aho imaze gutsindwa imikino 30, ikaba imaze gutsinda imikino 35.

Denver Nuggets na Miami Heat zari zakinnye uyu munsi, ni nazo zahuriye ku mukino wa nyuma umwaka ushize, nuko Denver Nuggets yegukana igikombe nyuma yo gutsinda imikino ine kuri itatu ya Miami Heat.

Denver Nuggets yasuye Miami Heat iyitsindira mu rugo

Undi mukino watunguye benshi, ni uwo Dallas Mavericks yari yakiriyemo Golden State Warriors kuri American Airlines Center. Umukino warangiye ari amanota 109 ya Dallas Mavericks kuri 99 ya Golden State Warriors.

Nubwo Golden State Warriors yatsinzwe uyu mukino, umukinnyi wayo Kuminga ukomoka muri Repubirika iharanira Demokarasi ya Congo, ni we witwaye neza mu mukino, kuko yatsinze amanota 27, Rebound enye na assist ebyiri.

Dallas Mavericks yahise ifata umwanya wa munani, naho Golden State Warriors yatsinzwe, ihita ijya ku mwanya wa cumi, amakipe yombi abarizwa mu Burengerazuba.


Golden State Warriors yananiwe kwikura mu biganza bya Dallas Mavericks 

Kuri Golden 1 Center, Sacramento Kings yatsinze Los Angeles Lakers. Amanota 120 ku 107. Kuva Los Angeles Lakers yakwegukana igikombe cya NBA In Season Tournament, yakomeje kwitwara nabi, ku buryo ntawuyiha amahirwe yo kwegukana NBA 2023-2024.

Los Angeles Lakers ikomeje kwitwara nabi inafite abakinnyi bakomeye nka LeBron James, Anthony Davis, Reaves, D'Angelo Russel ndetse n'abandi.

Kugeza ubu Los Angeles Lakers ni iya cyenda mu makipe ababarizwa mu Burengerazuba. Imaze gutsinda imikino 36, itsindwa 31. 

Gutsinda uyu mukino ku ruhande rwa Sacramento Kings, byatumye ifata umwanya wa Gatandatu mu Burengerazuba, imaze gutsinda imikino 38, itsindwa imikino 27.


Los Angeles Lakers yongeye kwitwara nabi itsindwa na Sacramento Kings 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND