Kigali

''Mufata nk'umuvandimwe''-Wizkid avuga ku mubano we na Burna Boy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/03/2024 16:24
0


Umuhanzi w'icyamamare, Wizkid, wavugwagaho kuba atabanye neza na mugenzi we Burna Boy, yemeje ko ntakibazo bafitanye ahubwo ko babanye neza cyane ndetse ko amufata nk'umuvandimwe we.



Nkibimaze kumenyerwa usanga mu bihugu byinshi birimo umuziki wateye imbere, abahanzi baho bakomeye usanga bahora mu ntambara y'amagambo ndetse batanacana uwaka, ibi abenshi bita 'Beef'.

No muri Nigeria ni uko naho usanga abahanzi baho ari nabo bari mu bahetse umuziki nyafurika, bavugwamo umwuka mubi. Hashize kandi igihe kinini abarimo Wizkid, Davido na Burna Boy bahora mu mwiryane buri umwe yishongora kuri bagenzi be.

Byumwihariko Wizkid na Burna Boy bahoranye umubano utoroshye aho wasangaga bakorana indirimbo ntakibazo babanye neza, bwacya ukumva umwe yibasiye undi, nyamara ku munsi ukurikiraho bakongera guhuza.

Hari hashize iminsi bivugwa ko Wizkid na Burna Boy batabanye neza

Mu minsi ishize byakunzwe kuvugwa ko Burna Boy na Wizkid bongeye gushyamirana bitewe n'amagambo Burna yavuze mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo yavugaga ko Wizkid na Davido bose bari munsiye ndetse ko ntabuhanga bafite mu gukora indirimbo nziza, yewe ko abarusha ibikombe n'ifaranga.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuvugwa ko aba bahanzi bakomeye bombi baba barongeye gushyamirana, gusa ibi Wikzid yabihakanye avuga ko abanye neza na Burna Boy ndetse ko umubano wabo warenze kuba uwa gishuti.

Wizkid yavuze ko abanye neza na Burna Boy ntakibazo bafitanye

Ubwo Wizkid yaganiraga na Radio BBC 1XTRA yo mu Bwongereza, yababajijwe koko niba yaba abanye nabi na Burna Boy maze asubiza ati: ''Oya Burna nanjye tubanye neza ntakibazo. Abantu bagomba kumenya ko ibivugwa ku mubano wacu atari ukuri''.

Wizkid umaze gukorana indirimbo zirenga 3 na Burna Boy yakomeje agira ati: ''Ntabwo Burna nkimufata nk'inshuti isanzwe kuko umubano wacu warenze aho, ubu turi umuryango. Mufata nk'umuvandimwe kandi dufitanye imishinga myinshi. Kuva mu 2019 ubwo yarari gukora album ye yitwa African Giant nibwo twatangiye kugirana umubano wihariye''.

Yavuze ko bombi batangiye kuba inshuti za hafi  mu 2019 ndetse yavuze ko Burna Boy amufata nk'umuvandimwe we

Uyu muhanzi yasoje avuga ko nubwo hari amagambo Burna Boy ajya avuga asa numusesereza ko aba atabikuye ku mutima ndetse ko inshuro nyinshi babiganiraho. Yagize ati: ''Akenshi iyo agize ibintu bitari byiza amvugaho abantu bakabitindaho usanga twe turi kubiganiraho kuri telefoni duseka. Ndabizi ko ataba abikuye ku mutima ahubwo ni uko umwuga wavu ubidusaba''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND