Kigali

Tariki 11 Gashyantare, Umunsi witiriwe Kaberuka wabaye imvano y’indirimbo ya Orcheste Impala

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/02/2025 11:16
0


Ni inkuru idasanzwe yabaye ikimenyabose hirya no hino! Ahanini bitewe n’uburyo Orchestre Impala yamamaye mu bihangano binyuranye, yabashije guhimba ikagera ku ndiba y’umutima y’umusore watwawe umukunzi we na Kaberuka yari yitwaje mu gihe yari yagiye gusura Marita bari bamaze igihe bacuditse, banitegura kurushinga.



Hari ku munsi nk’uyu mu myaka yo mu 1980 habura iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundanye uzwi nka Saint Valentin. 

Umusore wari ugeze mu gihe cyo kurushinga yagiye gusura umukobwa bakundanaga witwa Marita, aherekezwa n’inshuti ye yitwaga Kaberuka ngo imurambagirize.

Bageze iwabo w’umukobwa basanze umukobwa abategerereje ku irembo, arabakira bajya mu nzu baraganira ariko Marita ntiyari agisekera umukunzi we, ahubwo umutima we wari watashye mu wa Kaberuka.

Ntibyatinze kuko byaje kurangira urukundo ruganje ndetse aza kumva ko Kaberuka yamuciye inyuma akamutwara Marita. 

Yicwa n’agahinda amarira arisuka kuko yari abuze uwo yakunze amutwawe n’uwo yitaga inshuti ye magara, ati “Uwo mwana nagende yaranshavuje”.

Iyi ni nkuru mpamo ikubiye mu ndirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Kaberuka”, byanatumye iyi tariki [11 Gashyantare] benshi bayitirira umunsi wa Kaberuka cyangwa “Gapapu Day” aho hibukwa ibyo Kaberuka yakoreye inshuti ye.

Muri iyi ndirimbo hari aho baririmba bagira bati “Mu guhaguruka sinagiye njyenyine naherekejwe n’inshuti yanjye Kaberuka kuko ntacyo nigeraga muhisha ubwo ngo agiye ku ndambagiriza […] Uko inzira twayiriraga kuyimara niko nagendaga muratira Marita twaruhutse tugeze kuri Kano […]

“Twasanze yadutegerereje ku irembo, kuko nawe urukumbuzi rwari rwose. Muri uko kuramukanya kw’abadaherukana, niko amasonza yatubungaga mu maso. Nyamara ibyo byishimo ntibyatinze kuko ibyo nabonaga byambereye urujijo."

“Inseko nziza sinjye yahabwaga, indoro nziza singe yarebwaga, byose byahabwaga Kaberuka nikururiye.”

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Mimi La Rose uri mu bagize Orcheste Impala yigeze kubwira InyaRwanda  ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyazanywe na Soso Mado ariko agihawe n’uwo musore byabayeho.

Ati “Twayihimbye kubera iyi tariki Kaberuka atwara umukunzi w’inshuti ye amuraza i Nyanza. Igitekerezo ni Soso Mado wakizanye abibwiwe n’uwo muntu.”

Mimi La Rose avuga ko uretse ibyo babwiwe na mugenzi wabo Soso Mado, nta kindi azi kuri uyu mugabo waciwe inyuma na Kaberuka kuko batigeze bahura.

Hari ifoto ikunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo n’umugore bari kumwe n’umwana wabo, bivugwa ko ari Kaberuka na Maritha, ariko Mimi La Rose avuga ko atapfa kwemeza niba ari bo koko.

Ati “Birashoboka ko aribo, bajya bambwira ngo baba ku Kibuye bafite n’abuzukuru. Hari ukuntu twakoraga nk’indirimbo ivuga ku nkuru mpamo nka Soso, cyangwa Sebanani akayizana ariko bo babaga biyizi. Uko babimbwiye numvise ari bo ariko sinabihamya 100%.”

Mimi La Rose avuga ko iyi tariki yagumye mu mitwe ya benshi bitewe n’uko iyi ndirimbo kimwe n’izindi z’Impala zakunzwe cyane, ibyo agereranya nko gufata nka ‘Kashe’. 

Umuryango uvugwa ko ari uwa Kaberuka na Marita utuye mu Karere ka Rutsiro, ariko ntibakunda kuvuga kuri iyi nkuru yabo  

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO KABERUKA (YIVUGANYE MARITA)

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND