Kigali

Shakira yaciye amarenga yo gusubira mu rukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/03/2024 17:44
0


Icyamamarekazi mu muziki, Shakira, umaze umwaka n'igice atandukanye na Gerard Pique, ubu yaciye amarenga yo gusubira mu rukundo, nyuma y'iminsi avugwa mu rukundo n'undi mukinnyi witwa Julian Edelman.



Umuhanzikazi w'icyamamare Shakira ukomoka muri Colombia uri mu bayoboye umuziki wo mu balatini, amaze igihe kitari gito atandukanye na Gerard Pique wahoze akinira ikipe ya Barcelona FC. Kuri ubu yongeye guca amarenga ko yaba yasubiye mu rukundo nyuma yaho byavuzwe ko ari gukundana na Julian Edelman.

Mu minsi ishije ubwo Shakira yizihizaga isabukuru y'imyaka 47 yararikumwe na Julian Edelman bameranye neza birushaho kuzamura ibyavugwaga ko bari mu rukundo. Uyu Julian Edelman yahoze akina umupira w'amaguru wo muri Amerika, azwiho cyane kuba yaramaze imyaka 13 akinira ikipe ya New England Patriots yanafashije gutwara ibikombe 6.

Shakira amaze iminsi avugwa mu rukundo na Julian Edelman

Kuri ubu Shakira yongeye kwerekana ko ibivugwa ko ari mu rukundo rushya byaba ari ukuri nyuma y'amagambo yakoresheje mu ndirimbo ye nshya yise 'Nassau' yasohoye ateguza album nshya izaba ari iya karindwi asohoye yise 'Las Mujeres Ya No Lloran' bisobanura ngo 'Abagore ntibakirira na rimwe'.

Muri iyi ndirimbo iteguza iyi album azasohora ku itariki 22 Werurwe, yumvikanye aririmba ati: ''Nari narisezeranyije ko ntazasubira mu rukundo ukundi. Rwose nari naramaze kubyumvisha umutima wanjye kugeza amaso yanjye akubonye. Uyu mutima nari narawushyizeho ingufuri ariko wowe wazanye urufunguzo sinzi ibanga ukoresha ariko gacye gacye naragukunze''.

Mu ndirimbo ye nshya 'Nassau' Shakira yumvikanye avuga ko ari mu rukundo 

Shakira yakomeje agira ati: ''Kuva nakumenya wahise unyibagiza umubabaro wose nagiriye mu rukundo ubu meze nkaho ari ubwa mbere nkunze. Kuva nakumenya ntibwakwira nasetse kandi sinarinziko nzogera kubaho gutya ariko warabikoze''. 

Shakira yaririmbye atakagiza umukunzi we mushya avuga ko yatumye yongera gukunda kandi yari yaravuze ko atazongera

Aya magambo yatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu muhanzikazi ari mu rukundo ntakabuza, cyane ko aherutse gutangaza ko indirimbo ziri kuri album ye nshya zose yazanditse agendeye kubyo ari kunyuramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND