Kigali

Billie Jean ya Michael Jackson yaciye agahigo kuri Spotify

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/01/2025 7:59
0


Indirimbo ya Michael Jackson,Umwami wa Pop yitwa Billie Jean yaciye agahigo ko kuba ariyo ndirimbo ye ya mbere yujuje abantu bangana na miliyari 2 bayumvise ku rubuga rwa Spotify



Michael Jackson, umwami wa Pop, indirimbo ye ya Billie Jean yakozwe na Quincy Jones,yageze ku muvuduko utangaje, igera kuri miliyari 2 z’abayumvise kuri Spotify, igahabwa ikirangantego cya mbere mu mateka y'umuziki we nk'uko bitangazwa na Chartdata.

Uyu mubare ukomeye utanga ishusho y’uburyo Billie Jean  igikundwa  nubwo yagiye ishimangirwa mu myaka myinshi. Indirimbo yanditswe na Michael Jackson, ikaba yaragiye iryohera abakunzi ba muzika kuva yamenyekana, ikabera ihuriro ry’ubuzima bwa Jackson, ibyiza n’amarangamutima bye.

Mu kiganiro cyatanzwe na Spotify, abashinzwe kugenzura umubare wa Streams bagaragaje ko Billie Jean  yakomeje kuba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku rubuga rwa Spotify kandi yatsindiye ibihembo byinshi mu myaka yashize. Iyi ndirimbo yaramenyekanye cyane kandi ikaba ari imwe mu ngero z’umuhanzi wakomeje gutera inkunga amateka ya muzika kw'isi.

Michael Jackson ni umwe mu bahanzi b'ikirangirire bagize uruhare runini mu kubaka umuziki mu gihe cye kandi iy'indirimbo igaragaza imbaraga z’amateka ye, izina rye rizahora rikomeza kuba rihamye mu bihe bizaza.

Indirimbo Billie Jean yashyizwe hanze mu 1983,yahise ifata umwanya wihariye mu mitima ya benshi, kandi ifite agaciro gakomeye mu mateka ya muzika  y'uyu muhanzi.

">

Umwanditsi: NKUSI Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND