Kigali

Abateguye ‘Miss Black na Mister Rwanda’ basubije abashaka kubajyana mu nkiko

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:1/03/2024 19:04
0


Ubuyobozi bwa Imanzi Agency Ltd bwateguye irushanwa ry’ubwiza bw’abasore rya ‘Mister Rwanda’ rigahera mu kirere ndetse rikaba ririmo gutegura ‘Miss Black Festival’ bwasubije abashaka kubajyana mu nkiko, bavuga ko isaha n'isaha ryakomeza.



Kugeza ubu ku muntu ukurikirana imyidagaduro mu Rwanda, arimo kubona inkuru ivuga ku irushanwa ry’ubwiza rya ‘Miss Black Festival’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya  mbere.

Ku wa 15 Gashyantare 2024 ni bwo Imanzi Agency Ltd yatangaje ku mugaragaro ko irushanwa ry'ubwiza rya 'Miss Black Festival' rigiye kubera mu Rwanda. Kuva ku wa 16 Gashyantare 2024, abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bari bemerewe kwiyandikisha.

Imanzi Agency Ltd yatangaje ko iri rushanwa rizitabirwa n'abakobwa b'abirabura ndetse ko uzegukana iri kamba azahembwa Miliyoni 15 Frw mu gihe ibisonga bibiri bizahabwa Miliyoni 5 Frw buri umwe.

Icyakora nubwo uyu mushinga wa 'Miss Black' ugeze aho utangiye, abasore bitabiriye 'Mister Rwanda' yateguwe n'iyi 'Imanzi Agency Ltd' bavuga ko bagiye kujyana mu nkiko iyi sosiyete, bavuga ko yabariganyije amafaranga n'umwanya bafashe.

Soma inkuru bifitanye isano

Mu kiganiro Moses Byiringiro uyobora 'Imanzi Agency Ltd' yagiranye na InyaRwanda, yasubije abo basore 18 bageze mu cyiciro cya 'Mister Rwanda' bavuga ko bashaka kujyana ikirego mu nkiko, ababwira ko ataribo bahagaritse uyu mushinga ahubwo ari ababafite mu nshingano.

Moses abajijwe icyo asubiza aba basore , yagize ati "Tujya gutegura igikorwa cya Mister Rwanda twahawe uburenganzira n'urwego rw'Igihugu rudufite munshingano, ari narwo rwaduhagaritse, bitewe nuko amarushanwa yose y'ubwiza yabaye ahagaze, bityo tukaba dutegereje kugeza igihe ibyo bikorwa bizakomorerwa. Murakoze''.

Moses kandi yakomeje agira ati "Bityo igihe cyose tuzakomorerwa twiteguye gukomeza".

Icyakora ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yamubazaga niba 'Miss Black Festival' yo baremerewe kuyitegura cyangwa se izaba nka bashiki bayo, yanze kugira icyo abivugaho.

InyaRwanda kandi yagerageje kuvugisha muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ngo imenye niba amarushanwa y'ubwiza yarakomorewe muri rusange cyangwa se niba ayemewe ari ayaba arimo abanyamahanga nk'uko 'Miss Black Festival' imeze, ntibyadukundira.

Aba basore bavuga ko irushanwa ryahagaze bageze mu cyiciro cya nyuma kandi ko bari bamaze gutorwa n'abantu benshi barimo inshuti, abavandimwe n'abakunzi babo, bityo ko igihe umushinga nk'uyu  uhagaze, bari kumenyesha aba basore byanaba ngombwa bagahabwa amwe mu mafaranga yari yabatoye.

Bavuga ko ubu bigoye kumenya irengero ry'aya mafaranga kuko n'urubuga batorerwagaho rwavuyeho, ahubwo ngo bagatungurwa no kubona abateguraga iri rushanwa bagiye gutegura rigenzi ryaryo.



Abateguye Miss Black na Mister Rwanda bavuga ko biteguye gukomeza iyi mishinga yombi igihe baba babyemerewe n'ababifite mu nshingano


Abasore 18 bavuga ko bagiye kujyana mu nkiko abategura 'Miss Black' banateguye 'Mister Rwanda'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND