Kigali

Abateguye 'Mister Rwanda na Miss Black' bagiye kujyanwa mu nkiko

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:29/02/2024 12:05
1


Abateguye Miss Black ari nabo bateguye umushinga wa Mister Rwanda ugahera mu kirere, bagiye kujyanwa mu nkiko bashinjwa ubwambuzi.



Ku wa 28 Ugushyingu 2023 nibwo Imanzi Agancy Ltd yateguye irushanwa ry’ubwiza bw’abahungu rya Mister Rwanda ryahagaze rigeze mu mahina, bahinduye icyerekezo batangaza ko bagiye gutegura irushanwa ry’ubwiza risanzwe ari mpuzamahanga rya ‘Miss Black World’ riba mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.

Moses Byiringiro, Umuyobozi wa Imanzi Agency Ltd yavuze ko bateguye ‘Miss Black’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, rigiye gufasha abakobwa b’abirabura kugaragaza impano bafite mu buhanzi, kubyina, kumurika imideli, kwerekana umuco, guhanga imishinga n’ibindi.

Moses Byiringiro avuga ko iri rushanwa ari mpuzamahanga ndetse ko rizitabirwa n’abakobwa b’abirabura, rizitabirwa n’abakobwa baturutse hirya no hino ku Isi ndetse binashoboka ko nta munyarwanda waryitabira. Ubu buyobozi bwavugaga ko mu Kuboza 2023 aribwo kwiyandikisha ku bazaryitabira bizatangira.

Ku wa 15 Gashyantare 2024 nibwo Imanzi Agency Ltd yatangije ku mugaragaro ‘Miss Black Festival’ ubuyozi butangaza ko kwiyandikisha bitangira ku wa 16 Gashyantare 2024.

Imanzi Agency Ltd yavuze ko iri rushanwa rizahuza abakobwa b’abirabura bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, aho umukobwa uzahiga abandi azahembwa Miliyoni 15 Frw mu gihe ibisonga bye bibiri bizahabwa Miliyoni 5 Frw buri umwe.

Bwatangaje ko iri rushanwa rigizwe n’ibyiciro bitatu, bibiri bya mbere bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’uko abazitabira bazaturuka mu bihugu bitandukanye, mu gihe irushanwa nyirizina ryo rizabera mu Rwanda.

Icyakora ubuyozi bwa Imanzi Agency Ltd bushobora kujyanwa mu nkiko kubera ibyiswe ubwambuzi bushukana.

Mu Gushyingo 2021 nibwo Imanzi Agency Ltd yatangije irushanwa ry’ubwiza bw’abasore ‘Mister Rwanda’. Hatoranyijwe abasore 18 bahize abanda bazajya muri Boot camp kugira ngo hatoranywe abasore bazahiga abandi.

Icyakora iri rushanwa ryaje gukomwa mu nkokora. Muri Gicurasi 2023, amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda yarahagaritswe kubera ibibazo byabaye muri Miss Rwanda.

Icyakora iri rushanwa ryaje gusa n’iriburiwe irengero, ibintu byatumye abariteguye bahindura umuvuno basa n’abarihagaritse.

Nyamara abasore 18 bari bamaze gutoranywa, bari bamaze gutorwa n’abantu benshi ku buryo hari hamaze kwinjizwa amafaranga menshi biturutse mu gutora.

Kuri ubu abasore bari bahatanye muri Mister Rwanda baritegura kujyana mu nkiko Imanzi Agency Ltd ku bwo gukoresha amazina yabo, bakabariganya.

Aba basore bavuga ko Imanzi Agency Ltd yakoresheje amazina yabo ikabona amafaranga binyuze mu majwi bikarangira basaruyemo menshi nyamara aba basore bakirengagizwa ndetse ntibabamenyeshe uko byagenze cyangwa se ngo babe bahabwa amafaranga runaka kuko umushinga wahagaze ahubwo ya mafaranga yose bakayitwarira kugeza ubu bakaba bari mu rungabangabo.

Aba basore bavuga ko Imanzi Agency Ltd ikimara kubona izina n’amafaranga biturutse ku gukoresha amazina yabo, yahise yigira gutegura irindi rushanwa rya ‘Miss Black’.

Umwe mu baganirije InyaRwanda ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Tugiye kwiyambaza Ubutabera kuko baraturiganyije, abantu twarabamamaje, muribuka ko mbere ya ‘Mister Rwanda’ Imanzi Agency Ltd ntaho bari bazwi, twarabamamaje, tubahesha amafaranga biturutse mu bafana bacu batoye umunsi ku munsi kandi babikorera twe. Rero nyuma yo guhagarikwa, ntabwo twongeye kwitabwaho, ntago batubwiye ko amarushanwa y’ubwiza yongeye gukomorerwa ahubwo tubona batangije irindi rushanwa.

Twari tumaze kubahesha amafaranga menshi, buri muntu wese yari yarabwiye abamukurikira ngo badutore, ayo mafaranga ntabwo twamenye irengero ryayo kandi. Niba amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda atemewe se kuki bagiye gutegura ‘Miss Black’? Reka tuvuge ko wenda amarushanwa y’ubwiza mu banyarwanda ariyo atemewe ariko na none, ‘Miss Black’ nayo izitabirwa n’abanyarwanda.

Nabwo niba amarushanwa y’ubwiza mu banyarwanda gusa ariyo atemewe, bari kutubwira icyabaye cyatumye bahindura ibitekerezo, amafaranga twinjije mu matora niyo yari kuvamo ahemba umwe muri twe wari kuba ‘Mister Rwanda’ none niba Mister Rwanda itakibaye, ayo mafaranga ntitwayagabana ko icyo bashakaga gukora batagikoze?.

Uyu musore avuga ko iyo hagize ubaza iby’iyi ‘Mister Rwanda ntacyo bitanga ahubwo  ko babona bageze kure umushinga wabo wa ‘Miss Black Festival'.

Ubwo Inyarwanda twageragezaga gushaka icyo ubuyobozi bwa Imanzi Agency Ltd bubivugaho, ntibwabashije kutuvugisha kuri Telefone ndetse n'Ubutumwa  bugufi twabandikiye ntibabusubiza.


Abateguye Miss Black na Mister Rwanda bagiye kujyanwa mu nkiko



Abasore 18 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Mister Rwanda bagiye kwitabaza inkiko kugirango barenganurwe mu mushinga wa ‘Mister Rwanda’ 


Tuzakomeza kubakurikiranira iyi nkuru................,






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • FayB9 months ago
    Akabi gasekwa nk'akeza. Wa mugani isi yararangiye. Umutype usa n'ingagi ati ngiye kurushanwa na bashiki banjye kurata ubwiza. None ati inkiko,baratubeshye,baraturiganya,twari kugabana. Ko Miss Rwanda yari ihagaritswe,mwe mwumvaga mubarusha iki? Gutingwa gusa? Harahagazwe



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND