RURA
Kigali

Shakib Lutaaya afitiye impuhwe Zuchu uvuga ko akundana na Diamond

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:1/03/2024 12:28
0


Shakib Lutaaya umugabo wa Zari yatangaje ko rwose yumva afitiye impuhwe nyinshi cyane Zuchu uhora yibwira ko akundana na Diamond Platnumz.



Mu kiganiro kihariye kirimo ukuri kwinshi cyane Shakib yagiranye n'umunyamakuru ukorera ku mbuga nkoranyambaga (Blogger), Mangi Kimambi, yavuze ko rwose iyo abona Zuchu yerura n'umutima wose akavuga ko akundana na Diamond Platnumz bimusetsa cyane.

Shakib yagize ati: "Njyewe rwose mba numva mfitiye impuhwe nyinshi cyane Zuchu iyo numva avuga ko ari mu rukundo na Diamond. Ntabwo mfite ubushobozi bwo kureba mu mutima w'umuntu, ariko rwose mba mbona Zuchu yibeshya ukuntu kuko nkurikije ukuntu uriya mugabo Diamond Platnumz mubona, mbona aba atari shyashya".

Shakib kuri ubu wibereye ku ivuko, avuga ko Zuchu aba akwiye kwitwararika ntiyimariremo Diamond wese kuko umunsi umwe bashobora kuzatandukana (umunsi ibyo bita gutwika bizaba birangiye) ugasanga birangiriye mu marira, kwihangana biranze bitewe nuko yakunze umuntu cyane nyuma akaza kumuhemukira.

Shakib atangaje ibi nyuma yaho mu mubano wa Diamond ndetse na Zuchu habamo intambara zo gutandukana bongera basubirana. 

Mu minsi yashize Diamond nibwo yatangaje ko rwose nta mukunzi afite nyamara bizwi ko Zuchu ahari (nubwo nyuma yaje kwisubira), hanyuma gato na none Zuchu akongera akavuga ko atandukanye burundu na Diamond ndetse ko ikizaba cyose atazongera gusubirana nawe mu rukundo kuko 'ni bwo bwa mbere ngewe nawe dutandukanye'.

Ibi Zuchu yabigarukagaho avuga ko ari uko Diamond amusuzugura, akamwubahuka mu rukundo rwabo, gusa ibi byaje kumenyekana ko kari agakino bari bibereyemo ko kwamamaza igitaramo Zuchu yari afite i Zanzibar.


Shakib Lutaaya avuga ko afitiye impuhwe Zuchu uvuga ko akundana na Diamond Platnumz


Urukundo rwa Diamond na Zuchu rucanga abatari bake bakurikiranira hafi muzika ya Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND