RFL
Kigali

Burna Boy yanze kwishyurwa arenga Miliyoni 807 Frw mu gitaramo

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:29/02/2024 20:31
0


Uko bukeye n'uko bwije, agaciro k'umuhanzi Burna Boy gakomeza kwiyongera cyane ku buryo bizajya bigora cyane abategura ibitaramo kumwigondera.



Umunyarwenya ndetse akanategura ibitaramo uherereye mu gihugu cya Nigeria witwa Freedom Okpetoritse Atsepoyi, ari kurira ayo kwarika nyuma yo kwegera umuhanzi Burna Boy ngo amutumire mu gitaramo cye ku mafaranga angana na Miliyoni 807 Frw, ariko akamwangira.

Uyu munyarwenya avuga ko yateguye igitaramo hanyuma intekerezo ze zikaba zimwerekeje ku muhanzi Burna Boy uri kubica bigacika hano muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Uyu mugabo avuga ko nawe yatekereje akavuga ko akurikije agaciro Burna Boy afite, ntabwo agomba kumunya imbere ajyanye ubusa bw'amafaranga nk'ayo yari asanzwe aha abandi bahanzi.

Icyo gihe yarikokoye ajya muri Banki, akurayo amafaranga menshi cyane yo guha Burna Boy dore ko yatekerezaga ko n'ubundi ku munsi w'igitaramo azahita ayagaruza ndetse akanakuramo inyungu nyinshi cyane.

Uyu munyarwenya n'ikizere cyinshi cyane, yegereye abareberera inyungu Burna Boy ndetse anitwaje amafaranga angana na 1 Miliyoni Naira (ubwo ni asaga 807, 846, 874 Frw), dore ko yumvaga uko biri kose aya mafaranga atari buyange kuko ari menshi.

Uyu mugabo akimara kwegera abareberera inyungu uyu muhanzi, yababwiye ukuntu gahunda ze zose zimeze ariko aza gutungurwa no kumva bamubwiye ko utwo dufaranga ari ubusa kuko tutamucira ishati tumuzana mu gitaramo cye kuko byaba ari ukwiyangiriza umwanya w'ibindi bakabaye bakora.

Umuhanzi Burna Boy kuri ubu niwe uza ku mwanya wa mbere mu bahanzi bahabwa agatubutse muri Afurika. Ubushakashatsi bugaragaza ko byibuze ubaye udafite Miliyoni y'idorali, ubwo ni arenga Miliyari y'amanyarwanda, nta nubwo uba ukwiye kumwegera umusaba kuza mu gitaramo cyawe.


Burna Boy yanze arenga Miliyoni 807


Burna Boy aza ku mwanya wa mbere mu bahanzi bahenze kubatumira


Umunyarwenya Atsepoyi yatunguwe no kwishyura Burna Boy hafi Miliyari ariko akayanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND