RFL
Kigali

Senegal: Abimukira hafi 300 bajyaga muri Espagne barohamye harokoka abo kubara inkuru

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:29/02/2024 20:28
0


Abimukira bavaga muri Sengal berekeza muri Espagne bari hagati ya 200 na 300 bakoze impanuka harokokamo 20, abandi 20 baboneka bapfuye mu gihe bivugwa ko hari ababuriwe irengero benshi.



Kuwa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare 2024, Abimukira berekezaga muri Espagne barohamye mu nyanja, bikaba bivugwa ko imirambo y'abantu 20 yabonetse, harokoka abandi 20 mu gihe bivugwa ko hari umubare munini mu bari bagiye muri Espagne baburiwe irengero.

Guverineri wa Saint Louis yemeje iyo mpanuka anavuga ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’ingabo zirwanira mu mazi, bari mu  bikorwa byo gushakisha abarohamye mu mazi  bataraboneka nyuma y’iyo mpanuka.

Abarokotse impanuka y'ubwo bwato yabereye mu Nyanja ya Altantic bavuze ko bwarimo abantu hari hagati ya 200 na 300 Kandi harokotsemo abantu 20 mu gihe habonetse imirambo 20 ariko abandi bakaba baburiwe irengero.

Amakuru yatanzwe n'abari mu bwato bavuze ko umusare wari utwaye abimukira mu bwato yababwiye ko gukomeza urugendo ruberekeza mu birwa muri Espagne.

Mu bihe bitandukanye Abimukira bambuka bava muri Senegal bajya muri Senegal bagiye mu birwa bya canal bag bakoze  impanuka zahitanaga ubuzima bwabo. Muri 2023 umubare w'Abimukira binjiye muri Espagne bavuye muri Sengal bari 32.000 kugeza mu Ugushyingo.

Ivomo: Info Migrants.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND