Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro, yatangiye urugendo rwo guhuza imbaraga n'abandi baramyi bamusura iwe muri Leta Zunze za Amerika, mu rugendo rwo gukora indirimbo zituma iwe haba igicaniro cyo kuramya Imana mu rugendo "Altar of Worship."
Yatangiye uru rugendo mu mezi ane ashize, aho yahuje
imbaraga na Keilla Gahimbare bakorana indirimbo zirimo 'Ntereye Umusozi', 'Ni
Njyewe' ndetse na 'Nditabye'.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare
2024, yasohoye indi ndirimbo yise “Tube Hafi” yakoranye n'ubu n'uyu mukobwa
basanzwe baturanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa bwo kuri Instagram, Adrien Misigaro yavuze
ko iyi ndirimbo yayihimbye mu myaka 13 ishize, kandi ko ubutumwa burimo
bwakomeje kuba inkomozi ikomeye kuri we, ndetse muri iki gihe irakenewe cyane
kuko abantu bakeneye kwegera Imana.
Yavuze ko iyi ndirimbo yakomeje kuba isengesho rye
kandi ‘dukeneye Imana muri buri ntambwe dutera’. Yumvikanishije kuva mu mwaka
wa 2010 yahimba iyi ndirimbo yakomeje kumuherekeza ‘muri iyi myaka yose’.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Adrien Misigaro yavuze ko
nyuma yo kurangiza Album ye ya Gatatu, yatangiye urugendo rwo guhuza imbaraga
na bamwe mu baramyi bamusura iwe mu rugendo rwo gukora indirimbo zihimbaza
Imana 'no gutuma iwanjye haba igicaniro cyo kuramya Imana'.
Yavuze ati "Ni urugendo rwiza rugamije
kwifashisha inshuti, abavandimwe n'abandi bashyitsi bangenderera mu rugo mu
rwego rwo gukora indirimbo zihimbaza Imana. Namaze gushyira mu rugo bimwe mu
bikoresho by'umuziki bimfasha gukora iki gikorwa, aho dufata amajwi y'indirimbo
ndetse n'amashusho yazo."
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Buri munsi',
avuga ko bamaze gufata amajwi n'amashusho ya zimwe mu ndirimbo bagiye
basubiramo ndetse n'izindi bahimbye bazagenda bashyira hanze mu bihe
bitandukanye.
Adrien Misigaro avuga ko bafata amajwi y'iyi ndirimbo
ndetse n'amashusho, hari bamwe mu bo mu muryango we n'abandi bashyitsi baba babasuye.
Ati "Witegereje neza nko mu ndirimbo za mbere
urabona ko twakoze amashusho hari abo mu muryango wanjye, rero ni urugendo
rugamije guhuza imbaraga n'abaramyi bagenderera mu rugo tugakora indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana."
Adrien
Misigaro aherutse gusoza Album ye ya Gatatu
Adrien avuga ko buri ndirimbo igize Album ye
yayanditse mu murongo w'ijwi ry'Imana ivugana n'umuntu'.
Ati "Akenshi nkunda kwandika indirimbo mu buryo
butatu; indirimbo nyinshi nandika ari isengesho nyinshi zisaba cyangwa se
ziramya Imana mbese nk'umuntu mvugana n'Imana, mpagarariye Imana ku Isi mbwira
abantu, ubasaba kwihana, ubabwira ibyo Imana ikora mbese muri uwo mwanya ubwira
ubutumwa abantu."
Uyu muhanzi anakora indirimbo z'aho umuntu atega
amatwi akumva Imana icyo ivuga. Avuga ko abantu banyuze mu bintu byinshi birimo
nk'icyorezo cya Covid-19, intambara zidashira n'ibindi, aho buri wese ashobora
gutekereza akibaza niba Imana ikimwibuka.
Misigaro avuga ko buri wese akwiye gufata umwanya
akitekerezaho, kandi akumva ko Imana ishobora byose, kandi iyo ivuze itanga ihumure
'imitima yacu igatuza'.
Mu ndirimbo 'Ninjye ubivuze' yitiriye album ye, uyu
muhanzi aririmba abwira buri wese ko Imana ihindura amateka y'ubuzima bwa buri
wese.
Ati "Ndirimba mbwira buri wese, Imana iravuga
nanjye, Imana irambwira iti wirira, wikiyanduriza umutima, kuko ni njye
ubivuze, ninjye uzi aho nkwerekeza kandi ntabwo nzagusiga."
Misigaro avuga ko iyi ndirimbo ari isezerano Imana iha
buri wese. Kandi avuga ko buri ndirimbo iri kuri iyi album igarukaho neza neza
ku kumvikanisha ubufasha bw'Imana.
Ati "Ndizera ko abantu bazumva Imana kuri iyi
album. Nari maze igihe narafashe akaruhuko, ariko nifuzaga kuzatanga ikintu
cyiza cyane, kandi nziko abantu bazabyumva."
Adrien Misigaro yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gukorana indirimbo n'abahanzi bagenderera urugo rwe- Aha yari kumwe na Japhet Ingeri
Adrien Misigaro yavuze ko gukorana indirimbo n'aba bahanzi biri mu murongo wo kuramya Imana mu buryo bwuzuye-Aha yari kumwe n'umuramyi Tumaini Byinshi
Keilla Gahimbare wakoranye indirimbo na Adrien Misigaro asanzwe ari umuturanyi weKANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUBE HAFI' YA ADRIEN MISIGARO NA KEILLA GAHIMBARE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ESHATU ADRIEN YAKORANYE NA GAHIMBARE
TANGA IGITECYEREZO