Binyujijwe ku rubuga rwa X rwa RDf ,hatangajwe ko Ingabo z'u Rwanda RDF na Polisi y'igihugu bazafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Itangazo dukesha RDF rivuga ko Ingabo na Polisi by'u Rwanda bahuje imbaraga mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere biteganyijwe gutangira ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024.
Iryo tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu Gatatu ryavuga ko ibyo bikorwa bizamara amezi atatu byahujwe n’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ni ibikorwa bizibanda ku guteza imbere imibereho myiza y'abaturage hakazatangwa serivisi z'ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango no kubakira itishoboye.
Ubusanzwe buri mwaka , Ingabo z'u Rwanda RDF na Polisi y'u Rwanda buri rwego rwateguraga ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage ariko uyu mwaka ibyo bikorwa bizakorwa Ingabo z'u Rwanda RDF na Polisi y'u Rwanda bahuje imbaraga.
Ingabo z'u Rwanda RDF na Polisi y'Igihugu bazafatanya mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
TANGA IGITECYEREZO