Hategekimana Richard usanzwe ari umwanditsi w'ibitabo, agiye kumurika ikindi kigaruka ku mateka y’amatora mu Rwanda uhereye mbere y’umwaduko w’Abazungu kugeza ubu.
Ni igitabo yise “Rwanda’s Path To The Polls: Elections In A Nation Rebirth,” akaba azakimurika tariki ya 27 Werurwe 2025, mu muhango uzabera i Rusororo mu Intare Conference Arena.
Aganira na InyaRwanda,
Hategekimana Richard yavuze ko atewe ishema cyane no kuba ari we wa mbere uciye
agahigo ko kwandika igitabo nk’iki, avuga ko ibi abikora mu rwego rwo kwitura
Igihugu cyamureze neza.
Yagize ati: “Kuba ari njyewe wa mbere wanditse igitabo ku mateka y’amatora mu Rwanda biranejeje kandi
bishingiye ku mihigo niyemeje yo kubaka igihugu cyanjye nkitura ko cyandeze
neza, kikanyigisha.”
Yasobanuye ko yatekereje
kwandika iki gitabo nyuma yo gusesengura agasanga u Rwanda rufite ubudasa mu
bijyanye n’amatora, aho usanga afatwa nk’ubukwe.
Ati: “Iki gitabo ni
umusanzu ukomeye ku Banyarwanda bose, ko dukwiriye gukomeza kwishimira
imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu aho amatora yacu aba ari ubukwe, kandi ko icyo
dusabwa ari ugukomeza imihigo.”
Nahisemo guharanira ko
hatazagira Abanyamahanga bazaza kutwandikira amateka bakayandika nabi
bakayagoreka! Ni twebwe mbaraga z’u Rwanda tugomba kurwubaka
turangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”
Hategekimana yavuze ko
iki gitabo yagituye ‘Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame we mbarutso
y’Ubudasa bw’u Rwanda, ngitura Umuryango FPR-Inkotanyi Moteri ya Guverinoma,
ngitura n’Abanyarwanda bose.’
Asaba ko iki gitabo
cyagera ahantu hose hahurira abantu harimo abanyamahanga n’Abanyarwanda, haba
mu mahoteli, mu nzego zose, muri Societe Civile, mu madini n’amatorero, mu mitwe
ya Politiki, n’ahandi, mu rwego rwo kubafasha kurushaho gusobanukirwa ubudasa
bw’u Rwanda.
Hategekimana Richard
amaze kwandika ibitabo 15, akaba ari umwalimu muri Kaminuza, Perezida w’Urugaga
rw’Abanditsi mu Rwanda ndetse n'Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uruganda rw’ibitabo
rishamikiye muri PSF ku rwego rw’Igihugu.
Hategekimana Richard agiye kumurika igitabo cya 15 yanditse kigaruka ku budasa bw'amatora mu Rwanda kuva mbere y'umwaduko w'abazungu
TANGA IGITECYEREZO