RFL
Kigali

Munyakazi Sadate umaze kwandikira Perezida Kagame inshuro 2 yavuze impamvu ituma abikora

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/02/2024 20:31
0


Munyakazi Sadate wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga ikipe ya Rayon Sports akaba amaze kwandikira Perezida Kagame inshuro 2 yavuze impamvu abikora.



Mu minsi yashize ni bwo uyu mugabo yandikiye ibaruwa ifunguye Perezida Kagame amusaba kwigiza kure Ingabo za Leta ya DR Congo zasatiriye imipaka y’u Rwanda zishaka guhungabanya Abanyarwanda.  

Ntabwo ari ubwa mbere yarakoze igikorwa cyo kwandikira ibaruwa ifunguye Perezida Paul Kagame kubera ko ubwo yari akiyobora Rayon Sports nabwo yamwandikiye umusaba ubufasha bwo gukemura ibibazo byari muri iyi kipe.

Ubwo Munyakazi Sadate yaganiraga na B&B Sports Agency yabajijwe uko abitekereza kugira ngo yandikire umukuru w’igihugu maze asubiza agira ati” Bwa mbere burya hari umuco nk’Abanyarwanda tugira wo guhora twitinya rimwe na rimwe tukiyambura n’uburengazira twemerewe.

Kwandikira umukuru w’igihugu umugezaho ibitekerezo byawe uko wumva ibintu cyangwa ibibazo ufite ni uburengazira bwawe.

Umukuru w’igihugu rero nawe wahaye manda, buriya manda abantu bishuka ko ari imyaka ariko iyo utoye umuntu ugatera igikumwe uba umuhaye ububasha, ubushobozi bwo kukuyobora, bwo kukureberera, bwo kukurinda, bwo kuguteza imbere mu gihe cy’imyaka runaka ari cyo abantu benshi bakunda kwita manda y’imyaka.

Ariko manda mba muhaye ni iy'ibi byose, kumpagararira, kundinda, kunyobora n’ibindi byinshi. Ibyo rero wa muntu nahaye ya manda, mfite uburenganzira bwo kumubwira nti yewe ndugarijwe ndabona ibitwaro bishinze i Goma bireba igihugu cyacu.  

Mfite amakenga nk’umuntu wahuye n’ibibazo nkabibonesha amaso yanjye, buriya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikibi isi yagize mu kinyejana twarimo icyo gihe.

Twe twabibonesheje amaso, twahuye n’akaga duhora twikanga duhora tureba, duhora dufite ayo macyenga, duhora twumva yuko bishoboka.

Niyo mpamvu dutabaza tukavuga tuti Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ziriya Ngabo z’amahanga, biriya bitwaro birunze hariya, bariya bantu bafite ingengabitekerezo zo kuza kuturimbura, nyabuneka rwose biraduhangayikishije nk’Abanyarwanda niba hari uko byagenda bigizweyo kure.

Njyewe icyo ni cyo cyifuzo cyanjye nk’umuturage ntabwo ari uko Perezida aba ayobewe ibyo bintu ariko nk’umuturage igihugu kimfiteho mu burenganzira kimfiteho rero ni ukukibwira nti nyamuneka hari ibyo mbona ntishimiye, hari ibyo mbona byakosorwa, gutanga ibitekerezo ubwo ni uburenganzira duhabwa n’amategeko” .

Munyakazi Sadate abajijwe niba ibaruwa yandikira Perezida Kagame zimugeraho, yavuze ko zimugeraho kubera ko muri 2020 ubwo yamwandikiraga ku kibazo cya Rayon Sports yamugezeho ndetse akanakigarukaho agishakira umuti.


Munyakazi Sadate yavuze ko kwandikira umukuru w’igihugu umugezaho ibitekerezo byawe uko wumva ibintu cyangwa ibibazo ufite ari uburengazira bwawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND