Abagabo bakunze kurangwa n’ibiganiro bigaruka ku mibonano mpuzabitsina, abagore bifuza kuryamana nabo, n’ibindi bituma benshi bahamya ko mu bibashimisha biri mu bikomeye.
Umubare munini w’abagabo uhamya ko bashimishwa no
kuryamana n’abo bakunda ndetse bikajyana no kuba mu rukundo rufatika, gusa
hatangajwe ikintu gikomeye abagabo bakunda kuruta gutera akababaro.
Bivugwa ko abagore bahitamo gukora imibonano mpuzabitsina kubera bakunze, mu gihe abagabo bemeza ko bakunzwe n’uwemeye kuryamana nabo aho bavuga ko nta kintu barabona kibaryohera nko kuryamana n’abagore bakunze.
Icyakora Ikinyamakuru The Good Men Project cyatangaje ikintu gikomeye gikundwa n’abagabo kidakunda gutangazwa ariko kigaragarira amaso ya buri wese witegereza. Bagize bati “Abagabo bakunda guhangana bucece”.
Batangaje ko buri mugabo wese aba mu Isi yo guhatana
yifuza kubaho avugwa ibigwi mu bandi.
Iri hangana rikorwa bucece mu bagabo rijyana no
gutegura ubuzima bwabo bwiza bifuza kuzaba ibitangaza, no gutungurana mu bandi
ndetse bagahinduka ingirakamaro.
Ariko nanone gukora cyane kwabo usanga kugwisha ku
kuba abaherwe kugira ngo bazegukane abagore b’ibitangaza, bagire imiryango y'agatangaza n'ibindi, dore ko abagore
nabo bakunda umugabo wifite kandi ufite icyerekezo kizima.
Abagabo bitwa umutwe w’urugo, niyo mpamvu kuva ari
bato bakomeza gutekereza ko igihe kizagera bagafata inshingano yo kwita ku
rugo, kandi ko kubishobora bizaterwa n’ubushobozi n’intekerezo bazaba
bafite.
Batangaza ko abagabo bakunda kwishimisha baryamana
n’abakunzi babo ku kigero kiri hejuru, ariko bagatinya n'ahazaza habo, ibyo
bikagaragazwa n’ubwoba bakunda kugira igihe bateye inda batiteguye, bamwe
bakazihakana kuko biyumva nk’abahubutse kandi kutagera ku ntego zabo bakabibona
nk’ubugwari.
Hari ibindi abagabo bakunda birimo icyubahiro,
urukundo rufatika n’ibindi, ariko ibyo bibanzirizwa no kuba yifite yumva
yihagije ashobora kuvuga ijambo mu bandi bagabo.
Umusore utangiye gukura aterera akajijo kuri bagenzi be n’ibikorwa bahugiyemo akabigiraho yiha intego mu gihe runaka kugira ngo azabashe kuvamo umuntu ufatika.
Nk'uko babitangaza, umugabo wese muzima ahorana intekerezo zo guhatana n’ubuzima kugira ngo ahazaza he hazabe heza agire n’amasaziro meza.
Ibi si ukubikunda gusa, ahubwo bisigara ari
inshingano kuko nta muntu numwe wagera ku bikomeye adashoye imbaraga ze zaba iz’umubiri
n’intekerezo.
Abagabo bahangayikishwa n'ahazaza habo kuruta kuryamana n'abagore
Ikintu gikomeye abagabo bakunda ni uguharanira kugira ubuzima bwiza buzishimirwa n'abakunzi bazagira
TANGA IGITECYEREZO