RFL
Kigali

I Burengerazuba: Ba nyiri inganda n'amahoteli barishimira ubwiyongere bw'umusaruro nyuma y'uko bahawe ikirango cy'ubuziranenge

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/02/2024 8:26
0


Muri gahunda y'ubukangurambaga kuri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, hasuwe uruganda rutunganya amata rwa Giheke Diary, abaruyoboye bashimangira ko nyuma y'uko bahawe ikirango cy'ubuziranenge babonye impinduka ifatika cyane cyane ku birebana n'isoko mpuzamahanga.



Kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, ni umunsi wa gatatu w'icyumweru cyahariwe ubukangurambaga kuri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge. Mu kugenzura uko ubuziranenge buhagaze mu nganda zahawe ibirango cy'ubuziranenge, hasuwe uruganda rutunganya amata rwa Giheke ruherereye i Rusizi mu Ntara y'i Burengerazuba.

Umuyobozi mukuru w'uru ruganda, Murangwa Innocent, yasobanuye ko mbere y'uko bahabwa ikirango cy'ubuziranenge hari amasoko menshi bahombaga bitewe n'uko bamwe mu babaganaga bakemangaga ubuziranenge bw'amata batunganya.

Mu butumwa bwe, uyu muyobozi yashimangiye ko hari impinduka igaragara bagezeho nyuma y'uko bahawe ibyangombwa by'ubuziranenge. Ni nyuma yo gusobanukirwa ko haba abanyarwanda n'abanyamahanga bamaze gusobanukirwa ibijyanye n'ubuziranenge n'akamaro kabyo.

Yasobanuye ko mbere y'uko babona ibi byemezo hari imbogamizi bahuraga nazo mu bigendanye no kubona amasoko, cyane cyane ayo mu gihugu bahana imbibi cya Congo, ariko nyuma y'uko bakoranye na RSB bagahabwa ibi byangombwa, amasoko araboneka ku bwinshi kandi bakambutsa amata ku mupaka nta nkomyi.

Yagize ati: "Hari impinduka nini cyane. Buriya abanyarwanda bamaze guca akenge, twajyaga ku isoko icya mbere bakakubaza ngo ariko ibi bintu ni ibya hehe? Ibi bintu bifite icyangombwa cy'ubuziranenge? Nubwo yaba atazi kukireba ntihabura ubimubwira. N'aho twita mu cyaro nta muturage usigaye atazi ubuziranenge cyane cyane ko gahunda ya RSB ya Zamukana Ubuziranenge yageze no hasi. 

Ibicuruzwa byariyongereye kuko iyo ukora, hari ibyo ufasha abaturage n'agace ukoreramo ariko nawe uba ukeneye kunguka. Rero urebye aho twavuye n'aho tugeze, tugeze ahashimishije. Mu Rwanda kugira ngo ucuruze igicuruzwa kidafite icyangombwa cy'ubuziranenge ntabwo bikorohera."

Kugeza ubu, uru ruganda rufatiye rurini abaturage bo mu Karere ka Rusizi, haba mu birebana no kubona aho bagemura umukamo w'inka zabo, ndetse no kubona akazi kuko mu bakozi 31 bahoraho ndetse n'abandi batatu badahoraho uru ruganda rukoresha, higanjemo abatuye hafi yarwo.

Umuyobozi w'uru ruganda yavuze ko bafite ibyangombwa by'ubuziranenge bahawe na RSB (Rwanda Standard Board) ndetse ko n'ibikoresho byose bakoresha byapimwe mu buryo bwizewe n'iki kigo kibifite mu nshingano. Yasobanuye ko kuba babifite, bibongerera icyizere ndetse n'agaciro k'ibyo bacuruza. 

Uyu munsi, uru ruganda rutunganya amata rwa Giheke, rufite ubushobozi bwo gutunganya amata agabanyije mu bicuruzwa bakora bisaga ibihumbi icumi, naho 50% by'amata y'ikivuguto bakayohereza muri Congo.

Ku rundi ruhande, umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Lake Kivu Serena Hotel, Leon Munyeshuli, yatangaje ko bamaze umwaka bahawe ibirango by'ubuziranenge, asobanura ko byabafashije cyane mu bijyanye na serivisi batanga.

Ati: "Abakira serivisi za Lake Kivu Serena Hotel barushijeho kutugirira icyizere kuko bumva ko ibyo tubaha bifite ubuziranenge. Ikindi kandi natwe hari ibyo byadufashije mu mikorere, kubera ko byatumye hari ibyo tutubahirizaga twarushijeho gukora neza."

Uyu muyobozi yemeje ko mbere y'uko bahabwa iki kirango, umubare w'abakiliya babaganaga wari hasi, ariko nyuma yo kwakira ikirango byagiye bigaragara ko byagiye bihinduka.'

Yasobanuye ko kutagira ikirango cy'ubuziranenge byagiye bituma batakaza bimwe mu biribwa byabo kubera kutuzuza ubuziranenge. Yongeyeho ko nubwo hari abahabwa iki kirango bakirara, bo atariko bimeze kuko bamenye ibyiza byo kukigira kandi badateze gusubira inyuma ahubwo ko bakataje mu guharanira gukomeza kugendera mu murongo muzima. 

Umukozi wa Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge mu Kigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge, Hakizimana Naivasha Bella, yatangaje ko ishusho y'iyi gahunda mu nganda no mu mahoteli ihagaze neza kugeza ubu ugereranije n'uko itangizwa byari bimeze.

Bella yongeyeho ko iyi gahunda igamije guteza imbere ireme ry'ibikorerwa imbere mu gihugu, itashyiriweho gusa inganda n'amahoteli, ahubwo ikora n'ahandi batanga ibicuruzwa na serivisi. 

Uyu muyobozi yasoje agira inama ba rwiyemezamirimo bageze ku ntego ubundi nyuma bakaza kudohoka, aragira ati: "Ubuziranenge buraharanirwa. Iyo ubuharaniye ukabugeraho, uranabushimangira kugira ngo ukomeze ibikorwa byawe n'ibicuruzwa byujuje ubuziranenge. 

Iyo udohotse rero hari ibyo utakaza. Icya mbere ushobora gutakaza n'i iryo soko ryawe, kandi utibagiwe n'uko n'icyo gicuruzwa ugiye gushyira ku isoko gishobora kugira ingaruka ku muntu ari umwana wawe, uwo mu muryango wawe cyangwa se umuturarwanda muri rusange. Inama rero nabagira, ni ukubikora ukabikora nk'umuco ukumva ko ubuziranenge ari ihame, ari ibya buri munsi."

Yashimangiye ko mu rwego rwo kwimakaza ubwo buziranenge hashyizweho gahunda yo kugenzura by'umwihariko abamaze guhabwa ibirango by'ubuziranenge. Aba, basurwa rimwe mu mwaka n'abakozi bo muri RSB babatunguye, ngo harebwe niba ibicuruzwa byabo bicyujuje ubuziranenge. 

Gahunda ya Zamukana Ubuziranenge yatangiye mu 2017, ni gahunda yashyizweho ku buntu igamije guteza imbere ireme ry'ibikorerwa mu gihugu, yaba ibicuruzwa ndetse na serivisi. Mu gihe cy'imyaka irindwi imaze itangiye, biragaragara ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa kuko kuva mu 2017 hamaze gutangwa ibirango birenga 900 bivuye kuri 300 byahawe ibicuruzwa na serivisi zitandukanye.


Umuyobozi w'uruganda rwa Giheke Diary, Murangwa Innocent 


Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Lake Kivu Serena Hotel iherereye mu Karere ka Rubavu, Bwana Leon Munyeshuri 


Hakizimana Naivasha Bella ashinzwe gahunda ya Zamukana Ubuziranenge ya RSB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND