RFL
Kigali

Umutungo wa Dangote wikubye inshuro zirenga ebyiri mu kanya nk'ako guhumbya

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/10/2024 13:58
0


Umutungo w'umuherwe w'umunya-Nigeria Aliko Dangote wikubye inshuro zirenga ebyiri mu minsi micye cyane, bituma ubutunzi bwe butumbagira kuruta ikindi gihe cyose.



Mu minsi ishize, nibwo hasohotse inkuru ivuga ko umuherwe wo muri Afurika y’Epfo witwa Johann Rupert yahigitse Umunya-Nigeria Aliko Dangote ku mwanya w’umukire wa mbere muri Afurika.

Ni urutonde rwashyizwe hanze na Bloomberg binyuze muri gahunda yayo izwi nka ‘Bloomberg Billionaires Index’ igaruka ku bafite agatubutse mu Isi.

Kuri ubu ibintu byongeye guhindura isura nyuma y'uko hatangajwe ko Dangote yisubije intebe ye ndetse umutungo we ukiyongera ku rwego rwo hejuru, aho wavuye kuri miliyari 13 z'amadolari ukagera kuri miliyari 27.8 z'amadolari.

Guca aka gahigo mu minsi micye, byamushyize ku mwanya w'umuherwe wa 65 ku Isi bimukuye ku mwanya wa 175 yari ariho ubwo umutungo we wari ukiri miliyari 13.2$ mu byumweru bishize. 

Kuva uyu muherwe yatangiza uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli muri Nigeria, umutungo we wagiye utumbagira. Kuri ubu, rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru tungana n'ibihumbi 650 ku munsi. Uru ruganda rwa miliyari 20 z'amadolari, ruri mu zikomeye ku isi.

Muri Mutarama 2024, nibwo Dangote yatangije uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli rwa Dangote Petroleum Refinery, rukaba urwa mbere runini kandi rugezweho ku Mugabane wa Afurika.

Dangote w’imyaka 66 afite n’inganda zikora sima isukari n’izindi.

Umutungo w'umuherwe Aliko Dangote wikubye kabiri mu byumweru bicye

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND