RFL
Kigali

Kanye West yajyanywe mu nkiko azira gukoresha indirimbo ya Donna Summer

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/02/2024 15:44
0


Umuraperi w'icyamamare, Kanye West Ye, yasubijwe mu rukiko n'abahagarariye umuhanzikazi Donna Summer, bamushinja gukoresha indirimbo ye 'I Feel Love' nyuma yaho bari baramwimye uburenganzira bwo kuyikoresha akanga akabirengaho.



Kanye West Ye uri mu bihe byiza mu muziki nyuma yo gusohora album nshya yise 'Vultures 1' yafatanije n'umuhanzi Ty Dolla $ign, ubu ari mu mazi abira nyuma yo gukoresha indirimbo y'icyamamarekazi Donna Summer ntaburenganzira abifitiye bikaba byatumye ajyanwa imbere y'ubutabera.

Kuri iyi albumu ya Kanye West iri mu zihagaze neza, hariho  indirimbo yise 'Good: (Don't Die)' aho yayikoze agendeye kuya Donna Summer yaciye ibintu yitwa 'I Feel Love'. Iyi ndirimbo ya Kanye yakoresheje 'Beat' isa neza n'iya Donna Summer n'uburyo iririmbyemo birasa dore ko uzumvishe ntaho bitandukaniye.

Umuraperi Ye yanjyanywe mu nkiko azira gukoresha indirimbo ya Donna Summer ntaburenganzira

Kanye West wakoze ibyo bita 'Gushishura', yanarengejeho akoresha amagambo y'indirimbo ya Donna Summer ayashyira mu ikorasi y'indirimbo ye. Ibi mu kubikora ntaburenganzira yari yahawe dore ko mu 2023 yari yasabye abahagarariye nyakwigendera Donna Summer ko yakoresha iyi ndirimbo bakamwangira.

Mu nyandiko zirega uyu muraperi warenze ku byo bari bamubwiye, zivuga ko ubwo Kanye West yabasabaga gukoresha indirimbo 'I Feel Love' ya Donna Summer bamuhakaniye ndetse akanashaka kubishyura nabyo bakabyanga nyuma bakaza gutungurwa no kumva yabirenzeho akayikoresha ntaburenganzira yahawe ibintu bafashe nk'agasuzuguro.

Mu 2023 yatse uburenganzira abahagarariye Donna barabumwima, gusa ntibyamubuza kuyikoresha

Ikindi ngo impamvu ya mbere yatumye bima uburenganzira Kanye West ngo ni uko badashaka kugira aho bahurira cyangwa kugira icyo bafatanya bitewe n'amagambo yavuze ku bayahudi mu 2022, kuko Donna Summer atigeze na rimwe yumvikana avuga amagambo y'ivangura n'urwango bityo ngo ntibashyigikira umuntu wabikoze.

Amagambo Ye yigeze kuvuga ku Bayahudi ngo niyo yatumye abahagarariye Donna bamwima uburenganzira bwo gukoresha indirimbo ye

Iyi ndirimbo 'I Feel Love' ya Donna Summer wakanyujijeho mu myaka ya kera, yasohotse mu 1977 kugeza ubu iri mu ndirimbo z'ibihe byose dore ko mu 2021 yashyizwe ku mwanya wa 6 mu ndirimbo 100 z'ibihe byose muri Amerika.

The New York Times yatangaje ko ibyo Ye ashinjwa nawe yari yabanje kubyemera ubwo yasohoraga iyi album akavuga ko hari abantu yahaye amafaranga ngo akoreshe indirimbo zabo bakabyanga agahitamo kuzikoresha kuko basuzuguye icyifuzo cye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND