RFL
Kigali

Polisi iri gukurikirana Se wa Taylor Swift

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:28/02/2024 10:22
0


Polisi ya Australia yatangaje ko iri gukora iperereza ku musaza w’imyaka 71 nyuma yo gukekwaho gukubitira umufotozi ahitwa i Sydney mu rukerera rwo ku wa Kabiri, urega akaba yaravuze ko uwamukubise ari se wa Taylor Swift.



Umuvugizi wa Polisi, Alicia McCumstie, yatangarije AFP ko umugabo w'imyaka 51 ari kurega umusaza w'imyaka 71 kumukubita no kumuhohotera, akaba yaravuze ko uwo musaza wabimukoze ari Se wa Taylor Swift. McDonald uri kurega avuga ko yarimo yifatira amafoto i Sydney nk'ibisanzwe dore ko ari nako kazi ke gasanzwe.


Se wa Taylor Swift akurikiranywe na Polisi

Uyu mugabo akomeza avuga ko ako kanya yagiye kubona akabona abashinzwe umutekano b'umuhanzikazi Taylor Swift bamukinze umutaka mu maso kugira ngo atabasha gufata amafoto ya Taylor Swift.

Avuga ko nyuma y'uko Taylor Swift agiye, yumbise umuntu amukubitagura inshyi. Akomeza avuga ko akimara kumukubita, yamurebye akabona ntabwo amuzi, ariko agikubita amaso ku mafoto, yahise abona uwo musaza ari Se wa Taylor Swift.


Taylor Swift na Papa we

Kuri ubu Polisi yo muri Australia yatangaje ko iri gukurikirana uwo musaza kugira ngo agezwe mu butabera.





Se wa Taylor Swift akurikiranyweho icyaha cyo gukubita umufotozi


McDonald, umufotozi uvuga ko yakubiswe na Se wa Taylor Swift 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND