Kigali

Davido ararwana no kungukira mu ntambara iri hagati ya Kanye West n'uruganda rwa Adidas

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:27/02/2024 17:42
0


Intambara irakomeye hagati ya Kanye West n'uruganda rwa Adidas, aho Kanye West ari gutabaza avuga ko bari kumuhohotera bamwishyuza akayabo k'amafafanga nyamara ariwe wakabaye agira ayo abishyuza, ibintu byatumye Davido nawe asa nk'uwinjira muri iyi ntambara.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Kanye West yashyize hanze amashusho aherekejwe n'ubutumwa avuga ko abantu bose bamukunda byaba byiza batongeye kugura inkweto zikorwa n'uruganda rwa Adidas ziswe 'Yeezy' kuko ari ibipiratano 'Fake'.

Uyu muhanzi yanarengejeho amagambo kandi avuga ko uru ruganda ruri kumurega rumwishyuza Miliyoni 250 z'Amadorali, ubwo ni ukuvuga ko angana na Miliyari 320 Frw, kandi nyamara we hari amafaranga bamufitiye batari kumwishyura.

Davido akibikubita amaso nawe yahise amanuka ahatangirwa ibitekerezo maze amusaba ko yakwiyizira agakorana n'uruganda rwa Puma. Davido yagize ati" Iyizire muri Puma Ye". 

Abantu benshi bazaga baseka cyane Davido ku bw'impuhwe afitiye Kanye West, gusa nyine birumvikana ko yarimo yamamarizamo uruganda rwa Puma dore ko ashinzwe no kwamamaza ibikorwa byarwo birimo inkweto n'ibindi.


Davido ararwana no kungukira mu ntambara iri hagati ya Kanye West n'uruganda rwa Adidas 

Nyuma y'uko mu mpera za 2022 Kanye West agaragaje imyitwarire mibi yo gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse akagaragaza inshuro nyinshi ko akunda byimazeyo Hitler wagize uruhare muri iyi Jenoside, Adidas n'ibindi bigo bahise bahagarika ubufatanye bari bafitanye, bahagarika gukora inkweto ze "Yeezy" no kumwishyura hamwe n’amasosiyete ye.


Adidas yaje kongera kwiyunga na Kanye West bongera gukorana 

Icyo gihe uru ruganda rwahise ruhomba amafaranga atari make abarirwa muri za Miliyari 656 Frw. Nyuma gato mu mwaka wa 2023, Adidas yaje kwisubira irongera iramukomorera basubukura amasezerano bari bafitanye. Inkweto Adidas ikora muri iki gihe yazise Yeezy ndetse zikaba ari Kanye West ushinzwe kuzamamaza.

Kuri iyi nshuro ibintu byongeye byadogereye aho Kanye West avuga ko ari kwishyuzwa amafaranga kandi nyamara ari we wakabaye yishyuza, akaba ari gusaba abantu kureka kugura ibicuruzwa bya Adidas ndetse n'ibyamamare bikomeye ku isi birimo na Snoop Dogg bagaragaje ko bamushyigikiye rwose.


Inkweto za 'Yeezy' zikorwa n'uruganda rwa Adidas 


Rurageretse hagati ya Kanye West ndetse n'uruganda rwa Adidas 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND