RFL
Kigali

Bruce Melodie yakoranye indirimbo n’abahanzi batatu bo muri Kenya; ibyo wamenya kuri bo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/02/2024 17:36
0


Umuhanzi akaba n’umushoramari Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie] yavuye mu gihugu cya Kenya mu rugendo rw’akazi rwamaze hafi iminsi itanu, aho yabashije gukorana indirimbo n’abahanzi bo muri kiriya gihugu barimo Nadia Mukami, Bien-Aimé Baraza wamamaye mu itsinda rya Sauti Sol ndetse na Bensoul.



Ni urugendo yakoze ari kumwe na Prince Kiizi wo muri Country Records ndetse na Kenny Mugarura, ushinzwe ibikorwa by’abahanzi muri 1: 55 AM. Rworohejwe cyane no kuba yari afitanye ubushuti bw’igihe kirekire na Bahati bafitanye indirimbo ‘Diana’.

Bahati yakiriye iwe mu rugo Bruce Melodie ndetse n’itsinda bari bajyanye muri Kenya, kandi amutembereza mu bice bitandukanye by’Igihugu kugeza n’ubwo amujyanye kuririmba muri imwe muri Kaminuza iri mu zikomeye muri kiriya gihugu.

Muri rusange ni urugendo rwari rugamije kwagura imikorere ye! Ariko kandi rwanabaye umwanya uhagije kuri we wo kugirana ibiganiro n’ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu, aho yagiye agaruka ku rugendo rwe rw’umuziki n’ibindi.

Bimwe mu binyamakuru byamubajije ku mubano we na The Ben, impamvu atarakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Nigeria nka Davido na Burna Boy, uko yakiriye guhatanira ibihembo bya Trace Awards n’ibindi.

N’ubwo yagiranaga ibiganiro n’itangazamakuru, ariko uyu muhanzi yanakoraga indirimbo n’abandi bahanzi, nk’imwe muri gahunda yari ashyize imbere.

InyaRwanda, yabonye amakuru avuga ko Bruce Melodie yakoranye indirimbo na Nadia Mukami, Bien-Aime ndetse na Bensoul.



Bien Aimé Baraza

Ni umwe mu bahanzi beza Kenya ifite. Mu mpera za 2023 no mu ntangiriro za 2024 yari mu Rwanda mu bitaramo yari yatumiwemo byabereye muri Camp Kigali.

Yakunze kumvikanisha kenshi avuga ko mu Rwanda ahafata nko mu rugo he ha kabiri. Uyu mugabo yabonye izuba tariki 28 Ukuboza 1987.

Mu biganiro yagiye agirana n’itangazamakuru, yavuze ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yahuye n’abarimo Willis Chimano na Savara Mudigi baje kwihuza bashinga itsinda rya Sauti Sol.

Afite Impamyabumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru yakuye muri United States International University mu 2011.

Avuga ko mu 2006 ari bwo yinjiye muri Sauti Sol batangira urugendo rw’umuziki kuva ubwo. Asanzwe ari umuhanga cyane mu njyana ya Afropop, ndetse yigaragaje cyane mu ndirimbo zinyuranye iri tsinda ryashyize hanze kuva mu 2005.

Iri tsinda ryarakunzwe cyane muri Afurika, ibikorwa byabo birambuka kugeza n’iyo mu Burayi. Ku wa 5 Ugushyingo 2021, uyu mugabo yasinye amasezerano y’imyaka itatu n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Sol Generation batangiye gukorana.

Bien-Aime [Bisobanuye gukundwa/Ukunzwe] azwi mu ndirimbo zirimo nka: ‘Thick Thighs’, ‘Mbwe Mbwe’ yakoranye na Aaron Rimbui, ‘Bald Men Anthem’, ‘National Treasure’ n’izindi.


Nadia Mukami

Ni umwe mu bahanzikazi beza Kenya ifite muri iki gihe; yavutse ku wa 9 Ukwakira 1996, amenyekana cyane mu ndirimbo zirimo nka "Si Rahisi", "Radio Love" yakoranye na Arrow Bwoy n’izindi.

Mu Ukwakira 2020, uyu muhanzikazi yasohoye Extended Play (EP) ye ya mbere yise “African Popstar”, nyuma y’igihe cyari gishize ashinze inzu ye ifasha abahanzi mu bya muzika yise “Sevens Creative Hub”.

Yize amashuri abanza ahitwa Kari Mwailu yasoje mu 2009. Mu mashuri yisumbuye yize ahitwa Mount Laverna School muri Kasarani mu Mujyi wa Nairobi.

Nadia afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu bijyanye n’Imari yakuye muri Maseno University.

Uyu mukobwa yakunze kuvuga ko urugendo rwe rw’umuziki yarutangiye mu 2015, kuko ari bwo yafashe amajwi y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Barua Ya Siri’.

Kandi avuga ko mu 2017 yasohoye indirimbo ‘Kesi’ yabaye icyatwa mu rugendo rw’umuziki, kuko yatumye abasha kuririmba mu iserukiramuco rya Blaze The Nile.

Avuga ko indirimbo ye ‘Radio Love’ yo muri Gashyantare 2019 yacuranzwe cyane mu bitaramo byo muri Kenya, yaba kuri Radio ndetse no kuri Televiziyo.

Muri uriya mwaka kandi nibwo yatandukanye na “Hailemind Entertainment”, Label yamufashaga mu muziki we. Ni nabwo indirimbo ye ‘Radio Love’ yatwaye igikombe mu bihembo bya Pulse Music Video Awards (PMVA).

Muri uriya mwaka kandi yabashije guhagararira Kenya mu marushanwa y’umuziki ya Coke Studio Africa.

Mu Ukwakira 2020 yasohoye Ep iriho indirimbo yakoranyeho n’abarimo umuraperi Khaligraph Jones, Maua Sama, Fena Gitu, DJ Joe Mfalme, Sanaipei Tande, Orezi, Tamy Moyo, Lioness Nam n’abandi.

Mu 2020 yahataniye ibihembo bya HiPipo Awards n’aho mu 2021 yahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards (MAMA).



Bensoul

Ni umwe mu bahanzi bacye bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba babashije kwegukana Grammy Awards binyuze mu ndirimbo y’umunya-Nigeria, Burna Boy  yagizeho uruhare.

Uyu musore avuga ko inzira ye itari iharuye ubwo yinjiraga mu muziki. Asobanura ko yatangiriye muri korali nk’abandi bana, kugeza ubwo igihe kigeze abasha guhatanira ibihembo bya Grammy Awards ndetse aranabyegukana.

Kuri we ‘rwari urugendo rw’ibyiza n’ibi’.  Yigeze kubwira ikinyamakuru OkayAfrica.com ko yakuriye mu muryango w’abanyamuziki biri mu byatumye yisanga mu muziki.

Yavuze ko Se yabaye umucuranzi wa gitari Bass, kandi ‘niwe watumye menya indirimbo nyinshi, yaba iza Gospel ndetse n’izo mu njyana ya Rumba’.

Avuga ko n’ubwo Se yamwumvishaga indirimbo zinyuranye ariko ‘ntiyifuzaga ko nkora umuziki mba umuhanzi’. Avuga ko ibi byafashe intera ubwo Ise yavaga mu idini ya Gikirisitu akinjira muri Islam ‘yahise ambuza kongera gukoresha igikoresho cy’umuziki kubera imyizerere ye’.

Yavuze ko Nyina yagiye amurengera kenshi ubwo ‘nabaga mvuye gucuranga mu rusengero’. Yagiye kuba mu Mujyi Nairobi kugirango akurikirane amasomo ye ya ‘Civil Engineering’ ariko aza kuva mu ishuri kubera Se.

Ibi byatumye atangira kwinjira mu muziki. Ndetse yabaye umuhanzi wa mbere wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Label ya Sauti Sol bise ‘Sol Generation’.

Nyuma yo gusinya muri iyi Label, yegukanye Grammy Award nyuma y’uko agize uruhare mu kwandika indirimbo “Time Flies” ya Burna Boy yasohotse kuri Album ye “Twice As Tall” yo mu 2020.

Bensoul yavuze ko iriya ndirimbo yatangiye kuyandika mu 2017 afatanyije na Savara wo muri Sauti Sol, ndetse batekerezaga ko iyi ndirimbo izaba iya Sauti Sol.

Yavuze ko ubwo Burna Boy yasuraga Kenya yahuriye muri studio nawe ari kumwe na Sauti Sol bagerageza gufata amajwi y’indirimbo bari bise ‘African Star’.     

Yavuze ko Savara yakinnye indirimbo ‘Time Flies’ ‘ako kanya Burna Boy ahita ayikunda’. Ati “Ako kanya Burna Boy yahise avuga ko ashyize kuri Album ye ‘Twice As Tall’.

Bensoul yavuze ko ubwo byatangazwaga ko iyi ndirimbo yegukaye Grammy Awards ‘narishimye cyane kandi numva ko buri kintu cyose gishoboka’.

 

Bruce Melodie yavuze muri Kenya akoranye indirimbo n’abahanzi batatu


Bruce Melodie yagiranye ibiganiro n’abahanzi barimo Bahati bakoranye indirimbo ‘Diana’


Bruce Melodie ari kumwe na Producer Kiizi bagiranye ibiganiro n’ibitangazamakuru birimo Kiss100

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZA BENSOUL

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO YA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA BIEN-AIME

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ZA NADIA MUKAMI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND