RFL
Kigali

Umugabo wa Zari yaruciye ararumira abajijwe ku mubano we na Diamond

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:27/02/2024 13:21
0


Shakib Lutaaya umugabo w'umuherwekazi Zari Hassan yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe uko umubano wifashe hagati ye ndetse na Diamond Platnumz wahoze ari umugabo w'umugore we bivugwa ko ari nawe wamusenyeye.



Uyu mugabo ubwo umunyamakuru yari amubajije uko umubano we waba wifashe muri iyi minsi, yavuze ko nta kintu na kimwe yifuza kubivugaho.

Umunyamakuru yagize ati" Twakubonanye na Diamond Platnumz mu minsi yatambutse, Ese umubano wanyu kuri ubu waba uhagaze gute?"

Mu buryo bwo kumwereka ko nta kintu nta kintu ashaka kubivugaho, Shakib nta kurya indimi yahise agira ati "Ndakeka iyo ngingo ari iy'undi munsi".

Ubwo umunyamakuru yari amubajije niba haba hakiri umubano hagati ye ndetse na Diamond Platnumz nyuma yo kuvugwa ko nawe yaba yaragize uruhare mu gutandukana kwe na Zari, nabwo yakomeje gutsimbarara avuga ko nta kintu yabivugaho, ko ari ingingo y'undi munsi.

Shakib Lutaaya na Zari bakoze ubukwe mu mwaka wa 2023. Zari na Diamond mbere yo gutandukana bari bafitanye abana bagera kuri 2.

Mu bihe bitandukanye Diamond yagiye ajya muri Afurika y'Epfo gusura aba bana babyaranye ariko uko babaga bari kumwe ukabona  bakirebana akana ko mu jisho ibintu bivugwa ko bishimishaga Shakib.

Mu minsi mike yashize nibwo hasohotse amashusho ya Diamond Platnumz ndetse na Zari bafatanye agatoki ku kandi, gusa amakuru akavuga ko biri mu byasembuye Shakib Lutaaya guhita azinga utuntu twe akisubirira muri Uganda.


Zari yemeje ko umubano we na Diamond Platnumz wamaze kurangira


Shakib Lutaaya avuga ko nta kintu yavuga ku mubano we na Diamond


Amashusho ashyirwa mu majwi mu gutuma Zari na Shakib batandukana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND