Kigali

Rutsiro: Abagizi ba nabi bishe umugabo banakometsa umugore we

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:26/02/2024 23:06
0


Abagizi ba nabi bataramenyekana basanze umugabo mu rugo rwe baramwica ndetse bakomeretsa umugore we.



Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, ni bwo mu karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango mu Kagari ka Ruhingo, abagizi ba nabi bataramenyekana bishe Harerimana Vianney nyuma banakomeretsa umugore we.

Amakuru y'urupfu rwa Harerimana yemejwe  n'Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative, anatangaza ko iperereza ryatangiye kuri uru rupfu.

Ati “Umugizi wa nabi utaramenyekana niwe yateye urugo rwa Harerimana Vianney, aramwica ndetse akomeretsa umugore we, nyuma yo kumenya aya makuru y’akababaro iperereza ryahise ritangira ngo uwabikoze afatwe.”

Meya Kayitesi yanavuze ko umugore wa nyakwigendera wakomerekejwe yahise atabarwa, akajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Ruhingo, aho ari  kwitabwaho .Umurambo wa nyakwigendera mbere yuko ushyingurwa, wabanje kujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Ivomo: BTN TV 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND