Kigali

Indirimbo ya Shemi na Juno Kizigenza yasibwe kubera ubwishyu

Yanditswe na: Freddy MUSONI
Taliki:22/02/2024 16:07
0


Indirimbo ya Shemi ‘Peace of mind’ ndetse na ‘Peace of mind remix’ yakoranye na Juno Kizigenza zasibwe kuri YouTube kubera kubura ubwishyu.



Indirimbo ‘Peace of mind’  ya Shemi yagiye hanze ku wa 09 Ukuboza 2022. Ni indirimbo yabaye ikiraro cy’uwari umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Shema Mico Gibril waje kumunyekana ku kazina ka Shemi.

Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane byumwihariko itwara imitima y’urubyiruko rwiganjemo igitsina gore. Bidateye kabiri abantu bamenye ko uyu musore muto ari mwishywa w’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben.

Iyi ndirimbo yabaye ikiraro cy’uyu mwana bituma akora izindi ndirimbo zitandukanye zirimo “Solo’ ‘One time’ n’izindi.

Iyi ndirimbo yaryoheye benshi barimo n’abahanzi bakomeye bifuje ko bayisubiranamo n’uyu musore. Ku ikibitiro umuhanzi Davis D yaryohewe n’iyi ndirimbo, bayisubiranamo.

Iyi ndirimbo yarakozwe ariko impande zombi rwaba urwa Davis na Shemi, ntibabashije kumvikana uko isohoka. Aba bombi bapfuye ku kuba Davis D yarasabye amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda. Shemi avuga ko atatanga indirimbo ngo anayigerekeho amafanga ndetse banzura kuyireka.

Undi muhanzi wakunze iyi ndirimbo ni Juno Kizigenza. Uyu basubiyemo iyi ndirimbo ndetse byayigejeje ku ishyirwa hanze ryayo ku wa 17 Gashyantare 2024.

Iyi ndirimbo ntiyatinzeho kuko nyuma y’iminsi ine iyi  yahise ikurwa ku muyoboro wa YouTube ijyana n’iyayibanjirirje ‘Peace of mind’ na ‘Peace of mind remix’.

InyaRwanda yamenye amakuru ko iyi ndirimbo yasibwe n’ikipe y’uwayikoze, Producer Huybbie

Ubusanzwe iyi ndirimbo yumvikanamo amazina abiri y’abayikozeho mu itunganywa ry’amajwi aribo Huybbie na Romeo. Iyo Shemi yajyaga mu biganiro n’itangazamakuru, yabaga ari kumwe na Romeo usanzwe ari umujyanama we akaba ari mu bayikoze ku buryo abenshi bari bazi ko ariwe uyiri inyuma.

Mu gushaka icyaba cyihishe inyuma y’isibwa ry’izi ndirimbo, InyaRwanda yagerageje kuvugisha bamwe mu nshuti z’aba bahanzi.

Umwe mu bantu ba hafi, utifuje ko tumutangaza izina, yatubwiye ko izi ndirimbo zombi zakuwe ku muyoboro wa YouTube ku bwo kutishyura.

Yagize ati ‘Indirimbo zose ni Huybbie wazisibishije kuko batamwishyuye. Erega indirimbo zose zakozwe na Huybbie nuko zirimo na jingle [akarango] ya Romeo.

Ubundi ‘Peace of mind’ ya mbere yakozwe nta mwumvikane na buke bubayeho kuko yaba Huybbie cyangwa Shemi nta n'umwe wumvaga ko izakundwa, ni nayo mpamvu wumva itarimo izina rya Huybbie inshuro nyinshi. Iyi ndirimbo yashyizwe kuri YouTube ya Loud Sound kugirango barebe ko hari ikizavamo.

Imaze kujya hanze igakundwa, amafaranga yayo yariwe na Shemi n’ikipe ye ndetse na Pro Zed, nyiri Loud Sound, Huybbie baramwirengagiza. Akajya ahora abasaba ko bamuha imigabane kuri iyi ndirimbo cyanwa se ngo bamwishyure ariko bakamubeshya iminsi igenda yicuma.

Igihe cyarageze basubirayo gukora indi na Davis D ndetse n’iya Juno Kizigenza, bakamubwira ko bazamuha imigabane kuri imwe muri izi, iyari gusohoka yose. Igisohoka, iya Juno Kizigenza, Huybbie yamenye ko bishyuye Element bari bayisubiranyemo, nawe asaba ko bamwishyura, bamubwira ko ibyiza ari ukumuha imigabane akinjiza bitewe n’uko iyi ndirimbo izakundwa”.

Uyu muntu yavuze ko yageze aho akabona barimo kumubeshya, agafata umwanzuro wo kuzikura kuri YouTube zose.

Ati “Urumva indirimbo yarasohotse batangira kutamwitaba, banamwitaba, bakamubeshya guhura nawe, ntibahure, birangira arambiwe ahita azivanishaho uko ari ebyri. Urumva kuko iya mbere yari yarayikoreye ubuntu, n’izindi akazikorera ubuntu, bari bumvikanye ko azahabwa 30 ku ijana by’ibyo izinjiza, birangira abona barimo kumubeshya niko kuzikuraho rero zose”.

Yabwiye InyaRwanda ko akiyikuraho, ikipe ya Shemi yahamagaye Huybbie. Ikavuga ko nta mafaranga yo kumwishyura yabona cyane ko ari umunyeshuri.

Icyakora hari andi makuru avuga ko ibyo gufata imigabane kuri iyi ndirimbo atakibikozwa ahubwo ngo ashaka amafaranga ibihumbi magana atatu kuko ngo abona n’ubundi byazabateranya.

Twagerageje kuvugisha Shemi ngo twumve icyo abivugaho gusa telefoni ye ntiyacamo

Producer Zed wayishyize ku muyoboro wa YouTube we 'Loud Sound' yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yabaye ikuweho by'agahe gato kubera ko hari ibabzo byaye birimo gukemurwa ariko ntiyerura ibyo aribyo.

Iyi ndirimbo ‘Peace of mind’ ya Shemi yari imaze kurebwa n’abasaga miliyoni mu gihe iyi nshya yari imaze kurebwa n’abagera ku bihumbi ijana.


Ku rubuga rwa Shemi nta Peace of mind remix ikigaragaraho

Peace of mind ya mbere ya Shemi ntiri kuri YouTube 


Peace of mind yasibishijwe n'uwitwa Ishimwe Kevin usanzwe ariwe ugenzura ibikorwa bya Huybbie


Indirimbo 'Peace of mind' za Shemi zirimo iyo ari kumwe na Juno Kizigenza zasibwe kubera kutishyurirwa


Juno Kizigenza ari mu ndirimbo 'Peace of mind remix' nayo yamaze gusibwa kuri YouTube


Huybbie
 bivugwa ko ariwe wasibishije indirimbo za Shemi kubera kutamwishyura asanzwe akorera muri studio ya Hi5 studio

Shemi avuga ko 'Peace of mind' yakozwe na Romeo na Huybbie



Reba Fine ya Shemi na Juno Kizigenza bari bashyiriye hanze rimwe na Peace of Mind remix

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND