RFL
Kigali

Naomi Campbell yahishuye igituma agitemba itoto ku myaka 53

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/02/2024 14:39
0


Icyamamarekazi mu mideli, Naomi Campbell, ugifite itoto ry'inkumi benshi bibeshyaho mu myaka, yagarutse ku ibanga akoresha kugirango agumane uburanga ku myaka 53 y'amavuko.



Umwe mu bagore bafite izina rikomeye mu mideli ku Isi ni Naomi Campbell, byumwihariko afite ibigwi bidasanzwe nko kuba ari mu banyamedeli 8 b'abiraburakazi ba mbere bashyizwe mu binyamakuru bikomeye nka 'Time Magazine' na 'Vogue Magazine', mu gihe mbere ntabiraburakazi bandi bari bashyirwa muri ibi binyamakuru bikomeye.

Uyu mwongerezakazi kandi uzwiho kuba yarafashijwe mu myigire ye na nyakwigendera Nelson Mandela, ndetse akaba yaranifashishijwe mu mashusho y'indirimbo 'Is This Love' ya Bob Marley mu 1978, kugeza n'ubu Naomi Campbell aracyari ku gasongero mu kumurika imideli ku myaka ye 53.

Naomi akunzwe kwibeshywaho ko ari inkumi kubera itoto rye

Byumwihariko kandi Naomi Campbell akunze kugarukwaho cyane bitewe n'uko akigaragara nk'inkumi nyamara ashaje. Ubwo yitabiraga ibirori bya London Fashion Week yanamuritsemo imideli, yaganiriye n'ikinyamakuru Glamour UK agira icyo avuga ku ibanga akoresha kugirango agumane itoto.

Naomi Campbell yamuritse imideli muri 'London Fashion Week 2024'

Mu magambo ye Naomi Campbell yavuze ko ubwe abigiramo uruhare kugirango ahorane itoto gusa kandi hakaba hari n'ibindi afashwa n'abaganga. Yagize ati: ''Ubwanjye mbigiramo uruhare, nita cyane ku mirire yanjye urabizi bavuga ko umuntu asa n'ibyo arya, rero nanjye rya ibiribwa bituma ngumana ubwiza ntibinyangize''.

Uyu munyamideli yavuze ko yita cyane kubyo arya, kubyo yisiga kugirango abungabunge uburanga bwe

Naomi Campbell wigeze kuza mu Rwanda kwita izina mu 2019, yakomeje agira ati: ''Amavuta nkoresha n'ibirungo nisiga byose ndabyitondera. Mfite amahirwe yo kuba nziranye n'azimwe muri kompanyi zikora ibikoresho by'ubwiza bitagira ingaruka ku ruhu. Aba nibo bampa ibyo nisiga. Nkoresha kandi uburyo bwa 'Beauty Serums' niteza inshinge mu maso zifasha isura yanjye guhura icyeye''.

Naomi kandi yanahishuye ko yiteza inshinge mu maso zituma yongera itoto

Uyu munyamidelikazi kandi yavuze ko ibyo byose bimuhenda cyane gusa akaba aribyo akoresha mu rwego rwo kurinda uruhu rwe. Naomi Campbell kandi yavuze ko iyo abantu bamugereranya n'inkumi kandi ashaje bimushimisha kuko bimwereka ko yakoze akazi keza ko kwiyitaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND