Usanase Bahavu Jeannette wamamaye muri filime nyarwanda yasangije abakunzi be ibyiza byo gukora cyane birimo gusarura intsinzi yo kuyishimira nta mutima ugucira urubanza.
Ubu butumwa yashyize mu rurimi rw’Icyongereza agira
ati “ Success is only meaningfull and enjoyable if it feels like your own”.
Tugenekereje
mu Kinyarwanda, uyu mukinnyi wa filime yashakaga kuvuga ko, intsinzi igira ubusobanuro ndetse ikishimirwa, igihe yakorewe gusa.
Kugira intsinzi bishobora guterwa no guca mu nzira
zitandukanye zirimo no gufashwa, ariko Bahavu Jeannette we, yatangaje ko insinzi yishimirwa ikagira n’ubusobanuro buzima igihe yakorewe ugashoramo imbaraga
zawe.
Bahavu wamenyekanye muri filime nka City Maid
akamamara no muri filime ye "Impanga Series" yakunzwe n’abatari bake, ndetse ikaba isigaye yarashyizwe mu rurimi rw’Igiswahili mu rwego rwo kwagura
isoko rya sinema nyarwanda.
Bahavu ukunze gutangaza ko yageze ku ntsinzi bitewe no gukora cyane ndetse no gukurana inzozi zo kuba umugore ukomeye nyuma ya
byinshi yagiye anyuramo birimo n’ubuzima atari yishimiye mu buto.
Yaba mu biganiro akora cyangwa amashusho asakaza ku
mbuga nkoranyambaga ze, akunze kugaruka ku nyungu iva mu gukora cyane zirimo no
kugera ku nsinzi no kurenga ibihe bibi.
Akoresheje urukuta rwe rwa Instagram yasangije
abakunzi be ifoto nziza iherekejwe n’amagambo nkomezi avuga ku ntsinzi n’ibisabwa
kugira ngo yishimirwe birimo gukoresha imbaraga no kwiha intego mu buzima.
Uyu mugore wakunzwe na benshi, yubatse izina muri
sinema nyarwanda, biba akarusho afatanyije n’umugabo Fleury Legend uziyobora
ndetse akanazitunganya, amuba hafi nk’urukundo rw'ubuzima bwe.
Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike atewe imitoma n’umugabo
we ku kumunsi wahariwe abakundana wa St Valentin wabaye tariki 14 Gashyantare 2024, agasobanura urukundo amukunda ndetse n’impamvu
yamuhisemo mu bandi.
Bahavu yavuze ko intsinzi igira agaciro ikishimirwa igihe yakorewe
TANGA IGITECYEREZO