Abanyamakuru Arthur Nkusi na Mutoni Fiona baritegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka isaga ibiri barushinze.
Hari ku wa 14 Kanama 2021 ubwo umunyamakuru, umunyarwenya
akaba n’umushoramari, Arthur Nkusi yakoraga ubukwe n’umukunzi we Fiona Mutoni
Naringwa nawe ukora umwuga w’itangazamakuru kuri CNBC Africa ikorera muri
Afurika y'Epfo.
Ni ubukwe bwabereye ku Kiyaga cya Kivu, bwitabirwa n’abantu mbarwa kuko
higanjemo inshuti za hafi gusa cyane ko ibijyanye no kurushinga babigize ibanga
cyane kuva ku murenge basezerana imbere y’amategeko kugeza barushinze nyirizina.
Nyuma y'imyaka isaga ibiri babana nk'umugabo n'umugore bagiye kwibaruka imfura.
Aba bombi babitangaje mu butumwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo mu mashusho abagaragaza basohokeye ku mazi menshi.
Aba bombi bafatanyije mu cyitwa Collaboration kuri Instagram aho abantu babiri batangira ubutumwa rimwe kandi babufatanyije, batangaje ko buri kintu kigira intangiriro ndetse ko kuri ubu babonye imfura yabo ibarinziriza abandi.
Ubutumwa buri mu rurimi rw'icyongereza ariko twashyize mu kinyarwanda bugira buti "Iteka ibintu byose bigira umunsi wa mbere. None uyu ni umwana wa mbere wacu w'igikundiro".
Muri aya mashusho iyo witegereje neza umugore wa Arthur Nkusi, Mutoni Fiona ubona atwite ndetse ategerezanyije amatsiko uyu mwana atigeze avuga niba ari umuhungu cyangwa umukobwa.
Arthur Nkusi asanzwe ari umunyamakuru w'igihe kirekire nubwo asa n'ubigendamo biguru ntege muri iyi minsi cyane ko aherutse gusezera kuri radiyo Kiss Fm yakoreraga ariko akaba ari n'umunyarwenya ubifitemo izina rinini, afite kandi Kompanyi ya Arthur Nation ifasha abahanzi, abanyarwenya igategura n'ibitaramo birimo na Seka live na Seka Fest bikomeye cyane mu Rwanda.
Arthur Nkusi kandi niwe munyarwanda rukumbi wabashije kwitabira Big Brother Africa
Mutoni Fiona witegura kwibaruka imfura ye na Arthur Nkusi, yitabiriye ndetse anegukana ikamba ry'igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda ya 2015, akaba ari umunyamakuru wa CNBC Africa muri South Africa.
Arthur Nkusi uzwi nka Rutura aritegura kwibaruka imfura ye n'umugore we Fiona Mutoni
Muthoni Fiona aritegura kwibaruka
Ubukwe bwa Arthur Nkusi na Fiona bwatashwe na mbarwa
TANGA IGITECYEREZO