RFL
Kigali

DJ Innox wahuje The Ben na Diamond yambitse impeta y'urukundo umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/02/2024 11:21
1


DJ Innox ufasha abahanzi gukorera ibitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi akaba n’Umuyobozi wa Innox Entertainment, yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Kathia Sow.



Dj Innox niwe wafashije abarimo Christopher, Bruce Melodie, Platini n'abandi gukorera ibitaramo mu Mujyi itandukanye yo muri kiriya gihugu.

Yabwiye InyaRwanda ko ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, ari bwo yateye intambwe yo kwambika impeta umukunzi we Kathia usanzwe akomoka mu Burundi.

Ibi birori yatumiyemo inshuti ze n’abandi byabereye kuri Rooftop Resto of Cambria Hotel Downton mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.

Yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n'uyu mukobwa, kandi yishimiye ko yamubwiye 'Yego'. Ati “Birashimishije gutera intambwe y’ubuzima n’umuntu ukunda nawe agukunda mwumvikana. Ni umuhanga, arakunda kandi ni mwiza, mbese yari yujuje buri kimwe nari nkeneye ku mukobwa.”

Innox avuga ko mu rugendo amaze ategura ibitaramo yishimira intambwe itafari amaze gushyira ku muziki w’u Rwanda. Yagize uruhare mu gufasha umunyamerika Ne-Yo mu bitaramo yakoreye muri Amerika, Massamba Intore, Bruce Melodie, Meddy, The Ben n’abandi benshi.

Ati “Rwari urugendo rutoroshye ariko byarashobotse. Gutangira ufasha abahanzi bo mu Rwanda gutaramira muri Amerika nyuma ugakorana n’abanyamahanga ni ibintu bikomeye cyane. Ndatekereza no muri uyu mwaka hari abo tuzakorana cyane.”

Uretse gutegura ibitaramo by’abahanzi Nyarwanda muri Amerika, uyu mugabo yanagize uruhare mu gushora imari mu buhanzi, kuko yagize uruhare runini mu ikorwa ry’indirimbo ‘Why’ ya Diamond wo muri Tanzania aa The Ben. 

Kanda hano urebe bimwe mu bikorwa bishamikiye ku muziki bya Dj Innox

Dj Innox yambitse impeta y'urukundo Kathia amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore 

Innox yavuze ko imyaka itanu ishize ari mu rukundo n'umukunzi we yagejeje ku kwiyemeza kurushinga

 

Innox yavuze ko hari byinshi yakundiye uyu mukobwa w'umurundikazi 

Innox na Kathia bahuje inshuti n'abavandimwe muri ibi birori byabaye ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024 


Innox n'umukunzi we batangiye paji nshya mu mubano wabo


Ku wa 9 Nyakanga 2022, Innox yateguye igitaramo cya Ne-Yo muri Amerika


Innox aherutse gufasha Christopher gukorera ibitaramo muri Amerika yabaye muri Nzeri 2023

Bruce Melodie mu mpera za 2023 yatanze ibyishimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Platini yataramiye muri Maine bigizwemo uruhare na Innox Entertainment 


Dj Innox yashoye imari mu ndirimbo 'Why' ya The Ben na Diamond yasohotse ku wa 4 Mutarama 2022

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WHY’ YA THE BEN NA DIAMOND

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwamadini Diogène 6 months ago
    Ndamuzi Innox yabokoze bwihishwa nta ntiyatumira ya union FC kandi ayibereye capitaine. Mbese nakumiro





Inyarwanda BACKGROUND